Mu kiganiro yagiranye na The NewTimes, Mwinuka abajijwe niba uyu mwaka aricyo gihe cyo kujyana REG BBC muri BAL nk’Umutoza Mukuru, yavuze ko atazongera kuba umutoza wungirije.
Ati “Reka mvugishe ukuri, ibintu nibyongera kugenda nk’umwaka ushize nkagirwa umutoza wungirije, nzegura.”
Yakomeje avuga ko BAL yashyiriweho abakinnyi n’abatoza b’Abanyafurika bityo bakwiye guhabwa umwanya.
Abajijwe ku bavuga ko nta bushobozi afite bwo kuba Umutoza Mukuru muri BAL, yagize ati “Natoje imikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, ariyo yahinduwe BAL. Najyanye Patriots mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone 5) twabaye aba mbere muri Tanzania. Natoje Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kandi natsinze Sudan y’Epfo, Nigeria yadutsinze nta nkuru.”
“Nshobozwabyosenumukiza yaje mu ikipe nziza mu majonjora ya BAL yabereye i Dakar muri Sénégal, bisobanuye ko dushoboye igikenewe ni uguhabwa amahirwe.”
Umwaka ushize mu mikino ya BAL, Mwinuka usanzwe ari Umutoza Mukuru wa REG yagizwe umwungiriza wa Robert Pack wari Umutoza Mukuru muri iyo mikino.
REG BBC yatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka itsinze Patriots imikino 3-2, ni yo izahagararira igihugu mu mikino ya BAL 2023 izabera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!