Si ibintu byapfuye kwizana gutyo kuko shampiyoni y’uyu mukino imaze gukomera ndetse n’amakipe menshi ayigize akaba asigaye afite abana benshi.
Igikundiro cy’uyu mukino gisigaye gituma benshi babona aho basohokana abakunzi babo mu gihe hari imikino ndetse abenshi aho guhugira mu bindi usanga bahitamo kujya kwihera ijisho abakinnyi bakubita za “dunk’’ cyane ko ari kimwe mu biryohera amaso.
Leta na yo yashyize imbaraga mu guteza imbere uyu mukino benshi bita uw’abasirimu, yubaka ibibuga ahantu hatandukanye mu Rwanda birangajwe imbere n’ikiri muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.
Si aho gukinira gusa, kuko isigaye igerageza kwegereza abakunzi b’uyu mukino ibikorwa bimwe bijyanye na wo bikomeye. Nk’ubu ku nshuro ya kane yikurikiranya, u Rwanda ruzakira imikino ya nyuma y’Irushanwa rya Basketball Africa League izaba hagati ya tariki 24 Gicurasi n’iya 1 Kamena 2024.
Iri rushanwa ritegurwa na Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) ku bufatanye na FIBA Afrique, rizitabirwa n’amakipe 12 ariko umunani muri yo ni yo azagera i Kigali.
APR BBC igiye gukina iri rushanwa bwa mbere, ni yo ihagarariye u Rwanda muri uyu mwaka.
Nyuma yo kubona ibi byose no gukunda uyu mukino kuva mu bwana, Nsengiyumva Elie w’imyaka 23, yashinze ‘Académie’ yise Ujamaa Basketball Academy. Ni irerero ritoza abana kuva ku myaka itanu kugeza kuri 16.
Yabwiye IGIHE ko Ujamaa ari ijambo yatekereje agendeye kuri Julius Nyerere wayoboye Tanzania kuva mu 1964 kugeza mu 1985, aho yari afite politiki yari yarise ‘Siasa ya Ujamaa’ igamije gukangurira abaturage gukorera hamwe no guteza imbere ibyaro.
Ati “Ujamaa ni ijambo risobanura ubucuti, ryakoreshejwe cyane na Nyerere yari afite intero ya Ujamaa, yari agamije gukangurira abaturage gukorera hamwe. Nanjye nshaka ko abana bongera kwisanzuranaho. Bigakubitiraho ko Basketball mu Ntara idatera imbere cyane. Nanjye nshaka guteza imbere abana bari mu byaro nka Huye, Musanze, Huye n’ahandi.”
Yavuze ko aba bana bose ashaka ko bajya bahurira hamwe kuko intego ye ari ‘uguteza imbere Basketball mu gihugu cyose.’
Ati “Indi ntego ni ukurema abakinnyi b’ejo hazaza b’abanyamwuga kandi bateguwe bakiri bato, cyane ko bigorana gutegura umwana ku myaka mike kuko n’abo tuzi uyu munsi barimo nka Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson bagiye gatangira gukina uyu mukino bakuze biga mu mashuri yisumbuye.”
“Turifuza gutegura umwana guhera ku myaka itanu kugira azabe umunyamwuga ku rwego rw’Isi binyuze mu mukino wa Basketball.’’
Nsengiyumva Elie yavuze ko ‘Ujamaa Basketball Academy’ yatangiye mu 2021 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye mu 2019, agatangira ubutoza. Yabikoze mu bigo bitandukanye by’amashuri abanza nyuma aza gufata amasomo yo gutoza yifashishije murandasi ku makaminuza atandukanye yo muri Amerika.
Haje kwaduka icyorezo cya COVID-19 atangira kujya atoreza mu gipangu yabagamo, aho yubatse akabuga gato akajya afasha aba bana kugeza iki cyorezo kirangiye.
Ati “Muri COVID-19 ni bwo natangiye gutoza abana mu rugo badasohoka, nyuma ya Coronavirus ba bana bagiye ku ishuri ikigo yabo cy’ishuri cya Centre Scolaire Noel de Nyundo gitangira gutsinda cyane. Nagiye kubatoza batwara igikombe cy’Akarere ka Rubavu, batwara n’igikombe ku rwego rw’Intara ndetse baza no ku rwego rw’igihugu baba aba kane.”
“Gusa muri ba bana hari abatarigaga kuri icyo kigo nkabona babura amahirwe y’uko nakomeza kubatoza cyane ko nari nkomeje gukorana n’icyo kigo. Naje kugira igitekerezo cyo gutangiza Irerero (Academy) kugira ngo abana batandukanye batangire kubona amahirwe yo gukina Basketball by’umwuga, kandi n’abiga mu bigo bidashyigikira uyu mukino babone ayo mahirwe.’’
Ujamaa Basketball Academy ifite amashami abiri akorera mu Karere ka Rubavu, rimwe rikorera ku Nyundo ahitwa Pfunda, irindi rigakorera mu Mujyi wa Rubavu imbere ya La Chroniche.
Mutokambali Moïse yafashije abana Nsengiyumva Elie atoza gukandagiza ikirenge muri ‘Junior NBA’...
Nsengiyumva ashimira cyane Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), Mutokambali Moïse, cyane ko yamufashije cyane kwitabira ibikorwa bitandukanye binyuze muri Jr. NBA Rwanda ku nkunga ya Jr. NBA muri Amerika.
Ati “Ni umuntu wabonye ibikorwa natangije agerageza kumfasha mu bijyanye n’ubumenyi no kugaragaza impano z’Abanya-Rubavu, ancakira amahurwa mpuzamahanga yaba ategurwa na NBA Afurika cyangwa se Federasiyo y’u Rwanda, banyongerera ubumenyi mu bijyanye no gutoza ndetse no kuyobora ‘Academy’.’’
Yakomeje agira ati “Mutokambali ni na we watumye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Dr Cheikh Sarr, aza gusura abana ntoza kuri Pfunda kugira ngo arebe urwego bagezeho. Abana bamwe bagize amahirwe yo kujya muri ’Pre-Selection’ y’ikipe y’igihugu gusa baracyari bato, bagiye mu mwiherero w’Umutoza DaRico Travone Hines wahoze ari umutoza wungirije muri Toronto Raptors muri Amerika wabereye muri Green hills, bajya mu cyiciro cy’abana bato[Junior] NBA kwitoza ndetse n’uwa FIBA Regional Camp.’’
Nsengiyumva yongeyeho ko uretse kuba afasha aba bana gutyaza ubwenge, ababyeyi birahira Ujamaa Basketball Academy kuko yafashije cyane abana mu bihe by’ibiruhuko aho kuzerera cyangwa birirwa imbere ya televiziyo, bafata umwanya bagahura na bagenzi babo.
Ati “Uretse kuba tubatoza tunabigisha indangagaciro kugira bazagere ku ntego zabo zo kuba abakinnyi b’ibihangange kuko bamwe bifuza kuzakina muri NBA muri Amerika.’’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!