Tigers BBC ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026, aho usibye gukina Shampiyona y’u Rwanda izatangira tariki ya 6 Gashyantare 2026, izahagararira n’u Rwanda mu mikino ya Zone V.

Mu kwiyubaka yasinyishije abakinnyi bashya ari bo Shyaka wimyaka itatu wari umaze imyaka umunani muri REG BBC, ndetse na Nyamwasa Bruno w’imyaka 29 wari umaze imyaka ine muri Patriots.

Aba bakinnyi bashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Tigers BBC, biyongereye ku bandi batatu yongereyemo mu Ukuboza 2025, barimo Albert Odero wakiniraga Nairobi City Thunder.

Abandi ni Antino Jackson na Hagumintwari Steve bakurikiwe na Kenneth Wilson Gasana wagiye muri iyi kipe nk’umutoza akajya gufatanya na Henry Mwinuka wayihesheje Igikombe cya Rwanda Cup 2025.

Nyamwasa Bruno ni umukinnyi mushya wa Tigers BBC
Nyamwasa Bruno ni umukinnyi mushya wa Tigers BBC
Shyaka Olivier yerekeje muri Tigers BBC
Shyaka Olivier yerekeje muri Tigers BBC