Ni umukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona, ari na wo wa nyuma mbere yo gukina imikino ya kamarampaka (Playoffs).
Uraza gukinwa REG BBC ya mbere kugeza ubu ihabwa amahirwe kurusha Patriots BBC ya kabiri.
Ikinyuranyo ni inota rimwe kuko REG BBC ifite amanota 45 mu gihe Patriots BBC ifite 44, ibintu biza gukomeza uyu mukino kuko mu gihe Patriots BBC yatsinda ishobora kurangiza shampiyona ari yo ya mbere.
Amakipe yombi yakoze ku ntwaro zayo zose nk’aho REG BBC iri bwifashishe Cleveland Joseph, Picthou Kambuy Manga na Alex Mpoyo. Ni mu gihe Patriots BBC na yo ifite Ntore Habimana, Bush Wamukota na Gasana Kenneth.
Ubwo REG BBC yasinyanaga amasezerano na Prime Insurance Ltd, Kapiteni wayo, Kaje Elie, yatangaje ko umukino wabo na Patriots BBC utajya woroha ku mpande zombi kuko ziwukina nk’uwa nyuma.
Umukino ubanza wahuje amakipe yombi wabaye tariki 26 Werurwe 2022, Patriots BBC yawutsinze idahabwa amahirwe ku manota 70 kuri 63 ya REG BBC. Icyo gihe Ndayisaba Dieudonné na Bush Wamukota ba Patriots ni bo batsinze amanota menshi kuko ari 17.
Uyu mukino uraza kubanzirizwa ni uwa UGB yakira APR BBC saa Kumi n’Ebyiri. Kuwureba birasaba kwishyura 5000 Frw muri VVIP, 3000 Frw muri VIP na 2000 Frw ahasigaye hose. Amatike agurwa binyuze kuri internet kuri ticqet.rw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!