00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patriots yatsinze APR BBC, REG BBC igaragaza ko idashaka kurekura umwanya wa mbere (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 April 2019 saa 11:03
Yasuwe :

Patriots BBC yongeye kumwenyura nyuma yo kugaruka mu nzira zo gutsinda kuri uyu wa Gatanu, ubwo yabonaga intsinzi ya mbere mu mikino yo kwishyura, itsinda APR BBC amanota 73-63 mu gihe REG BBC ikomeje gushimangira ko yabonye umwanya wa mbere iwukeneye, aho yatsinze UGB BBC amanota 100-81.

Yari imikino yombi y’umunsi wa gatandatu mu mikino yo kwishyura ya BK Basketball National League yabaye kuri uyu wa Gatanu nimugoroba nk’uko abakunzi b’uyu mukino bamaze kubimenyera.

Umukino wabaye mbere, saa 18:00, wahuje REG BBC na UGB kuri Petit Stade, ahari hitezwe kureba niba ikipe y’umutoza Ngwijuruvugo Patrick, ikomeza guhagarara ku mwanya wa mbere yafashe mu minsi ishize, cyangwa UGB ikayitungura.

UGB BBC yatangiye neza, iyobora umukino mu minota yawo ibanza, ariko REG BBC ikunze kuzamura urwego rwayo uko iminota igenda yiyongera, iza kuyihindukirana, iyitsinda amanota 22-10 mu gace ka mbere. Mu gace ka kabiri, amakipe yombi yahanganye bikomeye, karangira REG BBC itsinze amanota 24-22.

Agace ka gatatu, ko kabaye umwihariko kuko amakipe yombi yari yakaniranye, maze buri imwe igatsindamo amanota 27 mu gihe aka nyuma REG BBC yagatsinze ku kinyuranyo cy’amanota atatu (23-20), inabona intsinzi muri rusange ku manota 100-81.

Boissy Jean Jacques wa UGB BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (32) mu gihe Beleck Bell wa REG BBC watsinze amanota 24, yaje imbere ya mugenzi we Shyaka Olivier watsinze amanota 23 mu mukino.

Undi mukino w’umunsi watangiye saa Mbiri, maze Patriots BBC yari imaze gutsindwa imikino ibiri iheruka, bikayiviramo gutakaza umwanya wa mbere yari ifite mu mikino ibanza, yihimura kuri APR BBC iyitsinze amanota 73-63.

Nubwo APR BBC yayoboye agace ka mbere ku manota 19-16, ntibyabujije Patriots BBC gutsinda agace ka kabiri (18-16), gusa isigara irushwa inota rimwe uteranyije amanota yo mu duce twombi.

Patriots BBC yeretse APR BBC ko hari ibyo igomba gukora kugira ngo igere ku rwego nk’urwayo, ubwo yayitsindaga amanota 26-18 mu gace ka gatatu mbere y’uko inayobora agace ka nyuma ku manota 13-10 maze umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 10 (73-63).

Niyonkuru Pascal wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (18) mu gihe Ruzigande Ally na Makiadi Ongea Michael ba Patiots BBC, buri umwe yatsinze amanota 15 muri uyu mukino.

Umutoza wa Patriots BBC; Henry Mwinuke yavuze ko ashimishijwe n’iyi ntsinzi nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ikipe ye yaherukaga gukina.

Ati” Ndishimiye kuko twatsinzwe imikino ibiri mu byumweru bibiri bishize, uyu munsi abahungu banjye bakinnye neza. Nta kintu nahinduye, navuga ko mu mikino iheruka dushobora kuba twarazize ko abakinnyi bacu baje bumva bari hejuru, bakaze cyane .Navuga ko nka Makiadi arikudufasha cyane.”

Nka Banki ya Mbere mu Rwanda itera inkunga iyi shampiyona ikunzwe n’abatari bake, BK ikomeje kwegereza abakiliya bayo serivisi itanga, aho bakoresheje telefoni zisanzwe, bashobora gukanda *334# bakabona inguzanyo yihuse ishobora kugera ku 500,000 Frw.

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, urahuza IPRC-South BBC na UR- Huye BBC guhera saa Tanu.

APR BBC yayoboye mu duce tubiri tubanza tw'umukino
Byiringiro Yannick wa APR BBC
Ishimwe Parfait agerageza gufunga Sagamba Sedar ngo adatambuka
Iyakaremye Emmanuel ashaka inzira
Kasongo agerageza gutsindana amanota Munyaneza Eric wa APR BBC
Mugiraneza Fabrice agerageza gutsindana amanota abakinnyi ba Patriots BBC
Niyonkuru Pascal yatsinze amanota menshi muri uyu mukino
Patriots yari yatsinzwe imikino ibiri iheruka, yashakaga intsinzi ya mbere mu mikino yo kwishyura
Ruzigande Ally yitwaye neza muri uyu mukino
Sagamba Sedar atsinda amanota
Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali, yitabirirwa n'abatari bake

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages