USA Stars yegukanye Igikombe cya “NBA All Star Game 2026” nyuma yo gutsinda bagenzi babo bo muri USA Stripes amanota 47-21.
Perezida Kagame ni umwe mu bakurikiye uyu mukino wabereye mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya Intuit Dome iherereye muri Los Angeles.
Umukuru w’Igihugu yahuye na Komiseri wa NBA, Adam Silver na Komiseri Wungirije, Mark Tatum, baganira ku bufatanye bw’igihe kirekire hagati y’u Rwanda n’iyi Shampiyona ya Basketball muri Amerika.
Baganiriye kandi ku mikoranire ikomeje yo guteza imbere umukino wa Basketball no kuzamura impano z’abakiri bato ku Mugabane wa Afurika.
Ikindi cyaganiriweho ni Irushanwa rya Basketball Africa League rizaba ku nshuro ya gatandatu uyu mwaka, aho imikino yaryo ya nyuma izabera i Kigali tariki 22-31 Gicurasi 2026.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Rugwiro, byatangaje kandi ko Perezida Kagame yahuye n’abayobozi muri siporo n’ubucuruzi barimo nyir’Ikipe ya Los Angeles Clippers, Steve Ballmer.
Ibiganiro byabo byagarutse ku mikoranire y’u Rwanda na NBA n’ubufatanye bwatangijwe mu mwaka ushize hagati ya Clippers na Visit Rwanda.
Muri Nzeri 2025 ni bwo u Rwanda rwatangaje ko rwinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Los Angeles Clippers ikina muri NBA, izajya yambara “Visit Rwanda” ku myambariro yayo ikanamamazwa kuri Intuit Dome yakira imikino yayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!