Ni inama yabereye kuri Kigali Convention Centre, ku wa 22 Gicurasi 2026, mbere y’uko hatangira imikino ya nyuma y’irushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika muri Basketball rya Basketball Africa League (BAL 2026).
Usibye Perezida Kagame, iyi nama yitabiriwe na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall; Komiseri Wungirije muri NBA, Mark Tatum; Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Africa), Anibal Manave.
Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bugaragaza ko Perezida Kagame yeretse abitabiriye iyi nama amahirwe ari muri Siporo.
Buti “Siporo, ni ngombwa kuko yunga abantu. Ku Rwanda by’umwihariko, twabonye inyungu nyinshi. Mubona nk’uburyo byazamuye imibare yo mu bukerarugendo, aho abantu bashaka kuza mu Rwanda, abashaka kuza mu nama n’abaza mu bikorwa nk’ibi. Baba babyihitiyemo, ari na byo bafite muri gahunda zabo.”
“Iyo ibihugu bishyize hamwe, iyo amarushanwa ashyizwe hamwe, iyo abantu bishyize hamwe, inyungu zikuba inshuro nyinshi. Ntabwo ikintu cyiza nk’iki kandi ari icyo kwihererana mu gace kamwe cyangwa igihugu kimwe. Uko abantu bakorera hamwe, bagashyira hamwe, birema isoko rinini kandi rifite impamvu zumvikana ku byo rikora.”
Irushanwa rya BAL riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu, riri gutera intambwe idasanzwe mu bukungu, aho bigaragara ko byibuze buri mwaka rifasha NBA Africa kuzamura ubukungu bwayo ku kigero cya 1000%.
Mu myaka 10 iri imbere, umusaruro urivamo ugomba kuva kuri miliyoni 250$ ukagera kuri miliyari 4,5$, ndetse n’abagera ku bihumbi 650 bakaba babona akazi kubera wo, nk’uko bigaragazwa na Clare Akamanzi uyobora NBA Africa.
Nyuma y’iyi nama hatangiye imikino ya BAL 2026, aho ku mukino wa mbere ASC Ville Dakar yo muri Senegal yatsinze Al Ahly yo mu Misiri amanota 93-90. Hakurikiyeho uwahuje RSSB yo mu Rwanda na FUS Rabat yo muri Maroc.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!