Ni umukino watangiranye imbaraga ku ruhande rwa Patriots BBC, itsinda amanota menshi mu gihe REG BBC yatinze kuwinjiramo. Ibi byatumye agace ka mbere karangira Patriots BBC iri imbere n’amanota 25 kuri 15 na mukeba wayo.
Gasana Kenneth wari uhagaze neza muri uyu mukino yafashije ikipe ye kuguma mu mukino bituma itsinda agace ka kabiri ku manota 24 kuri 18 ya REG BBC.
Kugeza iki gihe hari hamaze gukinwa iminota 20 y’igice cya mbere, Patriots BBC yagiye mu karuhuko iyoboye ku manota 46 kuri 33 ya REG BBC.
Agace ka gatatu ni ko kahinduye isura y’umukino kuko REG BBC yakinjiyemo ishaka kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Cleveland Thomas na Adonis Filer.
Abakinnyi ba REG BBC bakomeje kugerageza kugabanya ikinyuranyo ariko agace ka gatatu karangira igatsinze ku manota 23 kuri 20 ariko Patriots BBC ikomeza kukayobora ku manota 66-56.
Nk’uko byagenze ku mukino wa kabiri wahuje aya makipe, REG BBC yahindukiranye Patriots BBC mu gace ka nyuma irayizamukana, irayifata ndetse iranayisiga mu manota binyuze mu basore bayo barimo Adonis watsindaga amanota menshi.
Agace ka kane REG BBC yagatsinzemo amanota 26 mu gihe Patriots BBC yagatsinzemo amanota icyenda gusa.
Umukino warangiye REG BBC itsinze Patriots BBC amanota 82-75, yuzuza intsinzi 2-1. Abakinnyi barimo Gasana Kenneth wa Patriots BBC na Adonis Filer wa REG BBC binjije amanota 21.
Nyuma y’uyu mukino REG BBC irasabwa gutsinda umwe usigaye igahita itwara igikombe, itabigezeho amakipe yombi yategereza umukino wa gatanu kugira ngo yisobanure.
Umukino wa kane hagati y’aya makipe utegerejwe ku wa Gatatu, tariki 14 Nzeri 2022, saa Mbili muri BK Arena. Uzabanzirizwa n’uzahuza REG WBBC na APR WBBC saa Kumi n’Ebyiri. Aya makipe amaze guhura inshuro eshatu zirimo n’umukino w’uyu munsi warangiye REG WBBC itsinze APR WBBC amanota 71-44, igahita igira intsinzi 2-1.
Amafoto: Shema Innocent



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!