00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REG BBC yatanze ubutumwa itsinda RSSB Tigers (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 February 2026 saa 07:55
Yasuwe :

REG BBC yatsinze RSSB Tigers amanota 69-55 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona ya Basketball wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026.

Wari umukino witezwe cyane kuko wahuzaga amakipe yombi ataratsindwa muri shampiyona ndetse yaniyubatse cyane muri uyu mwaka.

Uyu mukino watangiye ugenda gake amakipe yombi atsinda amanota make kuko agace ka mbere karangiye REG BBC iwuyoboye n’amanota 13-8.

Mu gace ka kabiri, Muhizi Prince na Furaha Cadeau de Dieu batsindiye REG amanota menshi yongera ikinyuranyo kigera mu manota 10 (24-14).

Mu minota ya nyuma y’aka gace, Tigers yiminjiyemo agafu, Albert Odero na Antino Jackson bakuramo ikinyuranyo.

Icyakora Elliott Cole yatsinze amanota atatu y’ingenzi yatumye igice cya mbere kirangira REG BBC yatsinze RSSB Tigers amanota 35 kuri 31.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu Muhizi Prince ayitsindira amanota menshi bityo izamura ikinyuranyo kigera mu manota 10 (49-39).

Tigers ntiyagaragaza imbaraga cyane kuko n’abakinnyi igenderaho nka Antony Tarke, Odero na Antino Jackson bari bafite amakosa atatu byatumaga bakina bigengesera.

Agace ka gatatu karangiye REG BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 55 kuri 39 ya RSSB Tigers.

Mu gace ka nyuma Tigers yashatse gusubira mu mukino no kugabanya ikinyuranyo ariko bayibera ibamba.

Umukino warangiye REG BBC yatsinze RSSB Tigers amanota 69-55 ikomeza gutangira shampiyona neza kuko yatsinze imikino itatu yose imaze gukina.

Ku rundi ruhande, wabaye umukino wa mbere Tigers BBC itsinzwe muri uyu mwaka w’imikino.

Mu mukino wabanjirije uyu, Patriots BBC yatsinze UGB amanota 87-70, ubu umukino wa gatatu wikurikiranya iyi kipe itsinzwe.

Albert Odero agerageza gutsinda
Elliot na Hagumintwari bakinanaga muri Patriots bahanganye
Furaha Cadeaux atsinda dunk
Antino Jackson azamukana umupira
Muhizi Prince yagize umukino mwiza cyane
Pitchou Manga ahanganiye umupira
Cole Elliott azamukana umupira
Anthony Tarke yagize umukino mubi
Umuhanzi Amalon ni umwe mu bitabiriye iyi mikino
Franklin Damaria ahanganiye umupira
Munyeshuri Thierry ashaka aho atanga umupira
Garba Kennedy yatsinze amanota 22 mu mukino Patriots yatsinze UGB
Sibanyoni agerageza gutsinda

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages