Wari umukino witezwe cyane kuko wahuzaga amakipe yombi ataratsindwa muri shampiyona ndetse yaniyubatse cyane muri uyu mwaka.
Uyu mukino watangiye ugenda gake amakipe yombi atsinda amanota make kuko agace ka mbere karangiye REG BBC iwuyoboye n’amanota 13-8.
Mu gace ka kabiri, Muhizi Prince na Furaha Cadeau de Dieu batsindiye REG amanota menshi yongera ikinyuranyo kigera mu manota 10 (24-14).
Mu minota ya nyuma y’aka gace, Tigers yiminjiyemo agafu, Albert Odero na Antino Jackson bakuramo ikinyuranyo.
Icyakora Elliott Cole yatsinze amanota atatu y’ingenzi yatumye igice cya mbere kirangira REG BBC yatsinze RSSB Tigers amanota 35 kuri 31.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu Muhizi Prince ayitsindira amanota menshi bityo izamura ikinyuranyo kigera mu manota 10 (49-39).
Tigers ntiyagaragaza imbaraga cyane kuko n’abakinnyi igenderaho nka Antony Tarke, Odero na Antino Jackson bari bafite amakosa atatu byatumaga bakina bigengesera.
Agace ka gatatu karangiye REG BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 55 kuri 39 ya RSSB Tigers.
Mu gace ka nyuma Tigers yashatse gusubira mu mukino no kugabanya ikinyuranyo ariko bayibera ibamba.
Umukino warangiye REG BBC yatsinze RSSB Tigers amanota 69-55 ikomeza gutangira shampiyona neza kuko yatsinze imikino itatu yose imaze gukina.
Ku rundi ruhande, wabaye umukino wa mbere Tigers BBC itsinzwe muri uyu mwaka w’imikino.
Mu mukino wabanjirije uyu, Patriots BBC yatsinze UGB amanota 87-70, ubu umukino wa gatatu wikurikiranya iyi kipe itsinzwe.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!