Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 nibwo imikino y’amatsinda y’iri rushanwa yaberaga muri ‘Al Ahly Sports Hall’ i Cairo mu Misiri yasojwe.
Ikipe yari ihagarariye u Rwanda, REG BBC yasabwaga gutsinda umukino wa nyuma yahanganyemo na Al Ahly BBC igahita ibona itike ya ¼ ariko ntabwo byayikundiye.
Yatangiye neza iyobora agace ka mbere yinjijemo amanota 19 kuri 14 y’Abanya-Misiri bari iwabo, baje kwikosora nabo binjiza amanota menshi mu gace ka kabiri.
Bashyize mu gakangara amanota 22 maze bajya kuruhuka ari 44 ya REG BBC kuri 39 ya Al Ahly BBC.
Ikipe itozwa na Patrick Ngwijuruvugo yahaye icyizere abanyarwanda bari bagiye kuyishyigikira, maze mu gace ka gatatu itsinda amanota 23 kuri 20 ya Al Ahly, ikomeza kuzamura ikinyuranyo.
Abanyarwanda benshi bakurikiranye uyu mukino banenze imisifurire mu minota 10 ya nyuma y’umukino ikipe ya Al Ahly yinjijemo amanota 19 kuri 12 ya REG BBC bituma umukino urangira ku manota 78 kuri 76 y’ikipe yari ihagarariye u Rwanda.
REG BBC nubwo yatsinzwe niyo yayoboye umukino mu mibare kuko Kenneth "Kenny" Wilson Gasana w’imyaka 34 yatsinze amanota menshi (29), akurikirwa na Reginald Holmes wa Al Ahly watsinze amanota 25.
Umunya-Cameroun ukinira REG BBC, Engelbert Beleck, niwe watanze imipira myinshi yavuyemo amanota (itanu), akurikirwa na Ramy Gunady wa Al Ahly BBC watanze ine.
Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza w’imyaka 20 niwe wambuye imipira abo bahanganye inshuro nyinshi, (eshashatu) akurikirwa na Reginald Holmes wari uyoboye umukino wa Al Ahly BBC wabikoze inshuro eshatu.
Mu itsinda ‘C’ aya makipe yari ahuriyemo hakomeje abiri ya mbere; Clube Desportivo 1° de Agosto yo muri Angola yasoje ifite amanota atandatu, Al Ahly yo mu Misiri ifite atanu.
Aya makipe yabonye itike ya ¼ kizakinirwa mu bihugu bitandukanye mu buryo bw’imikino ibanza n’iyo kwishyura.
REG BBC yasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota ane , yo na Clube Ferroviário da Beira ifite atatu zasezerewe muri aya marushanwa mashya ya FIBA.













Amafoto: FIBA




Ibitekerezo 0