Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019, abakunzi b’imikino benshi bari bateraniye mu gace ka Remera mu Mujyi wa Kigali, ahasorezwaga igikombe cy’Intwari mu mikino itandukanye.
Umukino w’umupira w’amaguru APR FC yatsinzemo Rayon Sports 1-0 kuri stade Amahoro urangiye, abenshi mu bawukurikiranye bahise bajya muri Petit Stade Amahoro kwihera ijisho umukino wahuje amakipe akomeye kurusha andi muri Basketball y’u Rwanda, REG BBC na Patriots BBC.
Benshi bari biteze umukino urimo ihangana rikomeye ariko siko byagenze kuko ikipe imwe yagaragaje urwego rwo hejuru isiga indi cyane mu manota, bituma aho igikombe cyerekeza hagaragara hakiri kare.
Bitandukanye no muri shampiyona aho umubare w’abanyamahanga wemewe ari babiri gusa mu mukino, mu gusoza irushanwa ry’Intwari ikipe ya REG BBC yakinishije abanyamahanga bayo bose; Mukengerwa Benjamin, Ngandu Mbanze Bienvenu bakomoka muri RDC na Beleck Bell Engelbert ukomoka muri Cameroun.
Ibi byagoye cyane Patriots BBC bituma itsindwa amanota 21 kuri 15 mu gace ka mbere inatsindwa 26 kuri 13 mu gace ka kabiri byatumye bajya kuruhuka REG BBC iyirusha amanota 20 yose.
Mu duce tubiri twa nyuma ntabwo byahindutse, umukino wa REG BBC uyoborwa na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yakomeje kuyobora kuko agace ka gatatu yinjijemo amanota 25 kuri 18 ya Patriots BBC yari iyobowe na Mugabe Aristide utari mu bihe byiza na Sagamba Sedar wakinnye arwaye urutugu.
Mu gace ka nyuma Patriots BBC yihagazeho yinjiza amanota 26 kuri 23 ya REG BBC ariko ntibyagira icyo bihindura umukino urangira ari amanota 95 kuri 72.
Muri uyu mukino abakinnyi b’abanyamahanga nibo bahetse amakipe yabo kuko Beleck Bell Engelbert yatsinze amanota menshi, 18 ku ruhande rwa REG BBC, naho umunya-Kenya Michael Makiadi Ongea wa Patriots BBC aba uwa mbere winjije amanota menshi mu mukino muri rusange, aho yatsinze amanota 21.
Aba ni nabo babaye aba mbere mu gukora ‘rebounds’ nyinshi, 16 za Makiadi n’umunani za Beleck Bell Engelbert.
Nyuma y’uyu mukino witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Espérance Nyirasafari na Pierre Damien Habumuremyi uyobora CHENO, ikipe ya REG BBC yashyikirijwe igikombe cy’Intwari ku nshuro ya kabiri yikurikiranye kuko ari nayo yagitwaye mu 2018.























Amafoto: Ntare Julius

Ibitekerezo 0