00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REG BBC yihimuye kuri Espoir BBC iyitsinda muri shampiyona

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 8 December 2018 saa 01:30
Yasuwe :

Umunsi wa kane wa shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali, watangiye REG BBC itsinda Espoir BBC, amanota 74-61, iyihimuraho kuko yari yayitsinze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ribanziriza shampiyona.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu mukino wakiniwe muri Petit Stade Amahoro.

Espoir BBC y’umutoza Maxime Mwiseneza yawugiyemo ifite icyizere kuko umukino uheruka guhuza amakipe yombi tariki 25 Ugushyingo 2018, warangiye iyi kipe y’i Nyamirambo itsinze 80-63.

Iki cyizere cyafashije Espoir BBC kwitwara neza mu duce tubiri twa mbere ifashijwe n’abakinnyi babiri bayo bayoboraga umukino barimo Kubana Tubane Jean Philippe na Sangwe Almer.

Agace ka mbere amakipe yombi yakarangije anganya amanota 14, mu gace ka kabiri Espoir BBC yarushije cyane REG BBC iyitsinda amanota 39 kuri 31 ya REG BBC itozwa na Ngwijuruvugo Patrick, ukomoka i Burundi.

Uduce tubiri twa nyuma REG BBC igendera kuri Kabange Kami n’umunya- Cameroun, Beleck Bell Engelbert, batumye yigaranzura Espoir BBC.

Agace ka gatatu karangiye REG iyoboye n’amanota 57 kuri 49 ya Espoir BBC naho umukino urangira ku ntsinzi y’ikipe ya Sosiyete y’igihugu y’ingufu, REG BBC yatsinze amanota 74 kuri 61.

Berreck Angelbert watsinze amanota 29 niwe watsinze amanota menshi kurusha abandi, akurikirwa na Sangwa Almer wa Espoir BBC watsinze amanota 22.

Imikino yose y’umunsi wa Kane

• IPRC Huye WBBC vs UR Huye WBBC

• IPRC Huye BBC vs Rusizi BBC

• APR WBBC vs Ubumwe WBBC

• APR BBC vs UGB

Ku Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018

• UR Huye BBC vs Rusizi BBC

Beleck Bell Engelbert 32 niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino
Imikino y'iyi shampiyona iterwa inkunga na BK yitabirwa na benshi
Jean Philippe Kubana ari mu bakinnyi ba Espoir BBC bitwaye neza
REG BBC yashoboye kwihimura kuri Espoir BBC
REG BBC yatsinze iba iyobowe na kapiteni wayo Ally Kubwimana Kazingufu
Abakunzi ba Espoir BBC mu gahinda
Abitabiriye imikino baba banafite ibyo kunywa
Amayeri y'umukino ya REG BBC niyo yabyaye umusaruro
Maxime Mwiseneza yatanze amabwiriza ariko ntiyabyara umusaruro
Umukino warangiye REG BBC yegukanye intsinzi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages