REG BBC ni imwe mu makipe yiyubatse muri uyu mwaka w’imikino, ndetse ikaba ikiri kongeramo abandi bakinnyi kugira ngo izahatane n’andi makipe akomeye, dore ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026, ifitanye umukino na RSSB Tigers BBC.
Mbere yo gukina uyu mukino, REG BBC yongeyemo umukinnyi mushya ukina mu kibuga hagati, Hamady N’Diaye, uyu akaba yaranyize mu makipe menshi yiganjemo ayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
N’Diaye yageze muri NBA mu 2010 ubwo yatoranywaga na Washington Wizards, ariko ihita imwohereza mu yandi makipe yo muri shampiyona yo guteza imbere abakinnyi [NBA G-League].
Amakipe yatijwemo ni Dakota Wizards, Iowa Energy na Maine Red Claws zo muri Amerika, Guangzhou Liu Sui Whampoa na Tianjin RongGang zo mu Bushinwa.
Mu 2012 yahise asubira muri Amerika muri Sacramento Kings, gusa na yo imutanga muri Reno Bighorns kuko itashimye ubushobozi bwe bigendanye n’ibyo yamwifuzagamo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 39, ageze muri REG BBC avuye muri Hyères-Toulon yo mu Bufaransa, asangamo abandi bakinnyi bakomeye nka Kamndoh Betoudji Frank, Cole Elliot Lamar, Isezerano Enock, Muhizi Prince, Nshizirungu Patrick n’abandi.
Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, yatangiye neza umwaka wa 2026, kuko imaze gukina imikino ibiri, harimo umwe yatsinze Inspired Generation amanota 116-70, na Azomco yatsinze 86-64.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!