REG WBBC yisanze mu Itsinda A rimwe na Al Ahly yo mu Misiri, Sporting Club yo muri Angola na Friend’s Basketball Association yo muri Côte d’Ivoire.
APR WBBC iri mu Itsinda C hamwe na C.N.S.S yo muri Congo Brazzaville, ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal na Brave Hearts Basketball.
Ni mu gihe Itsinda B ririmo Ferroviario Maputo yo muri Mozambique, FAP yo muri Cameroun, KPA yo muri Kenya na First Bank yo muri Nigeria.
Amakipe y’u Rwanda azakina umukino wa mbere ku wa Gatandatu, tariki 6 Ukuboza 2025, aho APR WBBC izakina na ASC Ville de Dakar, mu gihe REG WBBC izakina na Sporting Club.
Mu irushanwa riheruka, APR WBBC yegukanye umwanya wa gatatu, mu gihe REG WBBC yagarukiye muri ¼.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!