Uyu mutoza yahagaritswe nyuma y’umukino wa mbere wa nyuma mu ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball mu Bagore.
Mu mikino ibiri yakurikiyeho, REG WBBC yatsinze umwe itsindwa undi gusa muri rusange Kepler WBBC bahanganiye igikombe irayoboye n’intsinzi ebyiri kuri imwe.
Mbere yo gukina umukino wa kane, REG WBBC yasubije Martinez mu kazi, aho asabwa gutsinda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kugira ngo Kepler WBBC itamusiga cyane.
Uyu mukino urabera muri Petit Stade saa 20:30, nyuma y’uwo guhatanira umwanya wa gatatu uhuza APR WBBC na The Hoops zikina saa Kumi n’Ebyiri.
Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu niyo ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka, mu gihe Kepler WBBC iri gushaka icya mbere mu mateka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!