Wari umukino wa nyuma wa karindwi, nyuma y’aho amakipe yombi yanganyaga intsinzi eshatu.
REG WBBC yawutangiye neza itsinda amanota arindwi, indi itaratsinda. Mu minota ya nyuma y’agace ka mbere, Kepler yatangiye kwinjira mu mukino ari nako itsinda.
Aka gace karangiye REG WBBC iyoboye n’amanota 14 ku 10 ya Kepler WBBC.
Mu gace ka kabiri umukino washyushye, Nsanzabaganwa Nelly na Young Desi-Rae Yvonne bafashe Kepler kuyobora umukino.
Mu minota ya nyuma, Kristina King na Tetero Odile batsindiye REG amanota yayifashije gusoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 27 kuri 25 ya Kepler WBBC.
Agace ka gatatu, amakipe yombi yakagiyemo atuje umukino ugabanya umuvuduko bityo n’amanota yatsindwaga aba make.
Aka gace karangiye Kepler WBBC yigaranzuye REG WBBC iyobora n’amanota 37-35.
Mu gace ka nyuma, umukino warushijeho kwegerana cyane kuko ikinyuranyo kitarengaga amanota atatu.
Umukino warangiye REG WBBC igaragaje ak’inda ya bukuru itsinda Kepler WBBC amanota 54-51, yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ikaba iya kane muri rusange.
Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yahembwe miliyoni 10 Frw, Kepler WBBC ya kabiri ihabwa miliyoni 5 Frw.
Umunya-Mali, Maiga Kadidia wa REG WBBC yabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe ndetse n’uw’Imikino ya Kamarampaka.
Myugariro mwiza yabaye Mugwaneza Charlotte wa APR BBC, uwatsinze amanota menshi yabaye Uwimpuhwe Henriette wa Kepler WBBC, uwatsinze amanota atatu menshi yabaye Kamba Yoro Diakite wa APR WBBC, ni mu gihe Cyuzuzo Rebecca yabaye umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi.




























Amafoto: Umwari Sandrine





Ibitekerezo 0