Iyi kipe yegukanye BAL 2026, yahagarutse i Kigali ku wa 18 Nzeri yerekeza i Beijing mu Bushinwa ahazabera iri rushanwa rya Basketball rizahuza amakipe atandatu yitwaye neza ku migabane yayo.
Ku wa 17 Nzeri, ubwo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yayishyikirizaga ibendera ry’igihugu, yayisabye “gutungura Isi”, ikitwara neza muri iki gikombe mpuzamigabane.
RSSB Tigers izatangira imikino yayo muri FIBA Intercontinental Cup ihura na Rytas Vilnius yo muri Lithuania, yegukanye igikombe cy’u Burayi. Ni umukino uzakinwa ku wa 22 Nzeri, Saa Tatu n’Igice za mu gitondo ku isaha y’i Kigali.
Nyuma y’amasaha 24, iyi kipe izongera kujya mu kibuga ihura na Shanghai Sharks yatwaye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball mu Bushinwa (CBA) aho yitabiriye nk’ikipe yo mu gihugu cyakiriye irushanwa.
Itsinda B ry’iri rushanwa ririmo Beijing Royal Fighters yo mu Bushinwa, Club Atlético Boca Juniors yo muri Argentine na NBA G League United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakipe abiri ya mbere mu itsinda ni yo azakomeza muri ½ mu gihe ikipe zizaba iza gatatu mu itsinda zizahatanira umwanya wa gatanu.
RSSB yakora amateka?
Amakipe yo muri Afurika yatangiye kwitabira “FIBA Intercontinental Cup” mu 2022, nyuma y’uko irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ritangiye mu 2021.
Zamalek yo mu Misiri, US Monastir yo muri Tunisia na Al Ahly yo mu Misiri zose zabashije gusoreza mu makipe ane ya mbere, mbere y’uko Al-Ahli SC yo muri Libya ikora amateka mu 2025, igasoreza ku mwanya wa gatatu inyuma ya Unicaja yo muri Espagne na NBA G League United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri iyi nshuro, RSSB Tigers yahurije hamwe abakinnyi bakomeye igamije gukomereza ku musaruro mwiza yakuye muri BAL 2026.
Umutoza wayo Henry Mwinuka afite bamwe mu bakinnyi beza mu Rwanda, barimo Ntore Habimana ushobora gukina mu myanya itandukanye mu kibuga.
Mu Gikombe cya Afurika cya 2025, Ntore yagaragaje ubuhanga bwihariye aho yagiraga impuzandengo y’amanota 13,3, ‘assists’ 6,0 na ‘rebounds’ 5,3 ku mukino.
Undi ni Alex Mpoyo, wigaragaje cyane mu mikino yo gushaka itike ya FIBA AfroBasket 2025, aho yagiraga impuzandengo y’amanota 16,7 na ‘rebounds’ 5.7 ku mukino.
Hari kandi Dieudonné Ndizeye ukubutse mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi na Craig Randall II wabaye umukinnyi mwiza wa BAL 2026, aho yagiraga impuzandengo idasanzwe y’amanota 36,1 ku mukino mu gihe hari umukino yatsinzemo amanota 54 muri Mata.
Undi mukinnyi wagize uruhare rukomeye mu gutwara igikombe cya BAL ni Teafale Lenard watsindiraga Tigers impuzandengo y’amanota 19,2, rebounds 5,0 na ‘assists’ 2,8.
Johnny Hamilton wo muri Trinidad &Tobago ufite metero 2,13, Umunyamerika Tyler Bey wakiniraga Ness Ziona na Hapoel Haifa muri Israel na Jonathan Galloway na we ufite metero 2,08 bari mu bakinnyi bashya bongerewemo ndetse bitezweho kongera ubunararibonye mpuzamahanga muri iyi kipe.
Muri rusange, abakinnyi 16 RSSB Tigers yitabaje ni Tyler Bey, Bizimana Paul, Jonathan Galloway, Ntore Habimana, Steven Hagumintwari, Johnny Hamilton, Lars Ishimwe, Antino Jackson Jr, Teafale Lenard Jr, Alex Mpoyo, Jean-Victor Mukama, David Mutabazi, Ndizeye Dieudonné, Craig Randall II, Osborn Shema na Nisre Zouzoua.
Umutoza mukuru ni Henry Mwinuka, aho yungirijwe na James Maye na Kenny Gasana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!