Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, amakipe yombi yahatanye kugeza ku munota wa nyuma aho hanitabajwe iminota y’inyongera.
Shanghai Sharks ni yo yatangiye neza, itsinda agace ka mbere ku manota 30-17, ariko RSSB Tigers igaruka mu mukino mu gace ka kabiri nubwo yagatsinzwemo amanota 30-29.
Mu gace ka gatatu, amakipe yombi yanganyije amanota 25-25, mbere y’uko RSSB Tigers ikora ibishoboka byose mu gace ka kane, igatsindamo amanota 32-18, ibyatumye amakipe yombi anganya amanota 103-103.
Kunganya mu minota 40 isanzwe byatumye hitabazwa itanu y’inyongera, RSSB Tigers itsindamo amanota 14, naho Shanghai Sharks ibona 12, bituma umukino urangira RSSB Tigers itsinze 117-115.
Umunyamerika Brandon Godwin ukinira Shangai Sharks, ni we witwaye neza muri uyu mukino atsindamo amanota 37 mu gihe Craig Randall II ukinira Tigers yatsinzemo amanota 30.
Kuri ubu iyi kipe ihagarariye u Rwanda n’Umugabane wa Afurika nyuma yo kwegukana BAL 2026, izategereza ibizava mu mukino uzahuza Rytas Vilnius na Shanghai Sharks ku wa Kane, kugira ngo imenye niba izakomeza muri ½.
Ni nyuma y’uko mu mukino wayo wa mbere wabaye ku wa 22 Nzeri, RSSB yari yatsinzwe na Rytas Vilnius yo muri Lithuania amanota 107-89.
Amakipe abiri ya mbere mu Itsinda A ni yo izakomeza muri ½ aho azahura n’abiri azazamuka mu Itsinda B ririmo Beijing Royal Fighters yo mu Bushinwa, Club Atlético Boca Juniors yo muri Argentine na NBA G League United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ikipe zizaba iza gatatu muri iri rushanwa rizasozwa ku wa 27 Nzeri 2026, zizahatanira umwanya wa gatanu n’uwa gatandatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!