Uyu mukino wabimburiye indi muri iri tsinda, wari witezwe cyane kuko Al Ahly Benghazi yaherukaga muri 2024 itsindirwa ku mukino wa nyuma, mu gihe Tigers ari ubwa mbere yitabiriye iri rushanwa.
Tigers yatangiye umukino neza Craig Lendal ayitsindira amanota menshi. Ku rundi ruhande, Sofian Hamad na we yabigenza utyo.
Agace ka mbere karyoshye karangiye Tigers iyoboye umukino n’amanota 35 kuri 27 ya Al Ahly Benghazi.
Iyi kipe yo muri Libya yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, Donovan Williams akorera mu ngata Hamad ari nako babyaza umusaruro imipira myinshi Tigers yatakazaga. Al Ahly yagatsinze ku manota 20-17.
Igice cya mbere cyarangiye RSSB Tigers ikomeje kuyobora umukino n’amanota 52 kuri 47 ya Al Ahly Benghazi.
Agace ka gatatu kari injyanamuntu, ikipe yo muri Libya yagatangiranye imbaraga nyinshi ndetse ikuramo ikinyuranyo cyose.
Icyakora ntibyarambye kuko Leonard Craig Randall na Teafale Lenard Jr bongeye gutsinda amanota menshi yiganjemo atatu na dunk byongera ikinyuranyo.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yatsinze aka gace ku manota 26-19.
Muri rusange RSSB Tigers yakomeje kuyobora umukino n’amanota 78 kuri 66 ya Al Ahly Benghazi.
Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yagakinnye yegeranye cyane mu manota ari nako Craig Randall na Teafale bakomeza kwigaragaza.
Mu minota ya nyuma, Lual Lual Acuil na Majok Machar Deng bagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko abakinnyi ba Tigers bihagararaho.
Umukino warangiye RSSB Tigers yatsinze Al Ahly Benghazi amanota 103 kuri 95 itangira intsinzi imikino ya BAL yitabiriye ku nshuro ya mbere.
Leonard Craig Randall Ii yatsinze amanota 37 muri uyu mukino, mu gihe Donovan Kennedy Williams yatsinze amanota 28 ku ruhande rwa Al Ahly.
Mu mukino wa kabiri, RSSB Tigers izakina na Petro de Luanda ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!