Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019 abakunzi b’umukino w’intoki, Basketball bongeye kunogerwa n’umugoroba w’imikino Ferwaba yise ‘The Friday Night Game’.

Uyu mukino wahuje ikipe ifite ibikombe bitanu bya shampiyona kandi ikunzwe, Espoir BBC y’i Nyamirambo, na IPRC ya Kigali yiganjemo abakinnyi bakiri bato bakizamuka. Wabereye kuri Petit Stade i Remera, witabirwa n’abantu benshi.

Espoir BBC itozwa na Maxime Mwiseneza yakoresheje imbaraga nyinshi ngo ibone amanota ikomeze gusatira REG BBC na Patriots BBC ziyoboye urutonde rwa shampiyona, bituma iyobora agace ka mbere karangiye ifite amanota 19 kuri 12 y’abasore bo ku Kicukiro.

Mu gace ka kabiri IPRC Kigali BBC itozwa na Buhake Albert yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka kugabanya ikinyuranyo, ariko ntiyahirwa kuko amakipe yombi yinjijemo amanota 15, bituma bajya kuruhuka Espoir BBC iyoboye umukino n’amanota 34 kuri 27.

Nyuma yo gufata inama z’abatoza, ikipe ya Espoir BBC iyobowe na kabuhariwe wayo Sangwe Almer ukomoka i Burundi, yatsinze itababariye amanota menshi mu gace ka gatatu kuko yinjije 24 yose, IPRC Kigali BBC yarushwaga cyane yo yinjiza amanota 13.

Gusa ibi byaje guhinduka mu gace ka nyuma aho Irutingabo Fiston na Nijimbere Gibert bafashije IPRC Kigali kugaruka mu mukino binjiza amanota menshi kurusha Espoir BBC, 19 kuri 15, ariko ntibyayifasha gutsinda umukino warangiye batsinzwe 73 kuri 59.

Ikipe ya Espoir BBC yatsinze uyu mukino bigizwemo uruhare rutaziguye na Sangwe Almer kuko yatsinze 46% y’amanota yose ikipe yatsinze kuko we yinjije amanota 34 yose, aba umukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi muri uyu mukino, yanikiriye abamukurikiye kuko mugenzi we Rukundo Fabrice watsinze 15 ariwe waje hafi.

Gutsinda uyu mukino byafashije Espoir BBC kuzamuka ku rutonde kuko ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 13, inganya na REG BBC iri ku mwanya wa kabiri.

Iyi kipe ubu irarushwa amanota atatu gusa na Patriots BBC iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali, banki ya mbere mu Rwanda inafite serivisi nyinshi ziboneka bidasabye ko umuntu ajya ku ishami rya banki, aho ashobora gukanda *334# kuri telefoni ye, ubundi agakurikiza amabwiriza bitewe n’icyo akeneye.

Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rwa ‘BK National Basketball League’n’amanota afite:

1. Patriots BBC : 16

2. REG BBC : 13

3. Espoir BBC : 13

4. APR BBC : 11

5. UGB BBC : 10

6. IPRC Kigali : 9

7. Rusizi : 9

8. UR Huye : 7

9. IPRC Huye : 7

Guhagarika Sangwe Almer ntibiba byoroshye, akenshi bisaba kumukorera amakosa
Guhagarika Sangwe Almer ntibiba byoroshye, akenshi bisaba kumukorera amakosa
Ikipe ya IPRC itozwa na Buhake Albert ntabwo yitwaye neza
Ikipe ya IPRC itozwa na Buhake Albert ntabwo yitwaye neza
IPRC Kigali yiganjemo abakinnyi bakiri bato yakoresheje imbaraga nyinshi mu duce twa nyuma ariko ibura intsinzi
IPRC Kigali yiganjemo abakinnyi bakiri bato yakoresheje imbaraga nyinshi mu duce twa nyuma ariko ibura intsinzi
Imikino iba ku wa Gatanu nijoro iritabirwa cyane
Imikino iba ku wa Gatanu nijoro iritabirwa cyane
Jean Philipe Kubana Tubane uyobora umukino wa Espoir BBC yahanganaga na IPRC Kigali yazamukiyemo
Jean Philipe Kubana Tubane uyobora umukino wa Espoir BBC yahanganaga na IPRC Kigali yazamukiyemo
Rukundo Fabrice  ari mu bakoze Rebound nyinshi muri uyu mukino
Rukundo Fabrice ari mu bakoze Rebound nyinshi muri uyu mukino
Sangwe Almer uzi gucenga bidasanzwe yafashije Espoir BBC gutsinda uyu mukino
Sangwe Almer uzi gucenga bidasanzwe yafashije Espoir BBC gutsinda uyu mukino
Ubara amanota ntajya areba ku ruhande
Ubara amanota ntajya areba ku ruhande
Wari umukino w'imbaraga
Wari umukino w'imbaraga
Abasifuzi bitwaye neza kuri uyu mukino
Abasifuzi bitwaye neza kuri uyu mukino
Abitabiriye umukino bafataga amafoto y'urwibutso
Abitabiriye umukino bafataga amafoto y'urwibutso
Bienvenu Ngandu na Benjamin Mukengerwa ba REG BBC barebye uyu mukino
Bienvenu Ngandu na Benjamin Mukengerwa ba REG BBC barebye uyu mukino

Amafoto: Ntare Julius