Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe umunsi wa 12 mu bagabo, UR Huye BBC itozwa na Mushumba Charles yakira Espoir BBC itozwa na Mwiseneza Maxime Marius, umukino wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Espoir BBC yari idafite kapiteni wayo Kazeneza Emile Galois wahagaritswe umukino umwe, yitwaye neza, itsinda UR Huye BBC amanota 121-42. Sangwe Armel wa Espoir BBC yatsinze amanota 48 muri uyu mukino.
Undi mukino wabereye kuri Petit Stade i Remera, REG BBC itsinda Rusizi BBC amanota 156-49 . Agace ka mbere k’umukino, karangiye REG iyoboye n’amanota 31-6, aka kabiri karangira ifite 60-24, aka gatatu igatsindamo 52-11 mu gihe agace ka nyuma yakabonyemo amanota 45-14, itsinda umukino ku kinyuranyo cy’amanota 108, ibi akaba aribwo bwa mbere bibaye muri iyi mikino yo kwishyura.
Muri uyu mukino, Kami Kabange yatsinzemo amanota 39, Beleck Bell atsindamo 34 mu gihe Shyaka Olivier yatsinzemo amanota 27.
REG BBC yagize amanota 25 ku mwanya wa kabiri, ikomeza kurushwa inota rimwe na Patriots ya mbere mu gihe Espoir BBC yongeye gusubirana umwanya wa gatatu n’amanota 20.
Mu cyiciro cy’abagore bakinaga umunsi wa gatandatu wa shampiyona, Marie Reinne BBC yari yakiriye RP IPRC Huye WBBC i Musanze, itakaza umukino ku manota 30-72.
Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali irakomeza kuri iki Cyumweru, ahateganyijwe imikino itandukanye haba mu bagabo ndetse no mu bagore.
Nka Banki ya Mbere mu Rwanda, Banki ya Kigali ikomeje kwegereza abakiliya bayo serivisi itanga, aho bakoresheje telefoni zisanzwe bashobora gukanda *334# bakabona inguzanyo yihuse ishobora kugera ku 500,000 Frw.
Gahunda y’imikino ya BK Basketball National Lague mu mpera z’iki cyumweru
Mu bagabo
– Kuwa Gatanu
UGB BBC 53-74 Patriots BBBC
APR BBC 73-81 RP-IPRC Kigali BBC
– Kuwa Gatandatu
REG BBC 157-49 Rusizi BBC (Petit Stade)
UR Huye BBC 42-121 Espoir BBC (UR Huye)
– Ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2019 (Umunsi wa 13)
09:00 APR BBC vs Rusizi BBC (Petit Stade)
11:00 RP-IPRC Huye BBC vs Espoir BBC (IPRC Huye)
Mu bagore
– Ku wa Gatandatu
Marie Reine BBC 30-72 RP-IPRC Huye BBC (Musanze)
Ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2019 (umunsi wa karindwi)
11:00 Ubumwe BBC vs APR WBBC (Petit Stade)
11:00 Marie Reine BBC vs UR Huye WBBC (Musanze)



















TANGA IGITEKEREZO