00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shania Twain yashimiye ikipe ya Bella Murekatete yegukanye Igikombe muri Amerika (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 March 2023 saa 07:25
Yasuwe :

Umuhanzi w’Icyamamare, Shania Twain, yashimiye Washington State Cougars Women ikinamo Umunyarwandakazi Bella Murekatete, iheruka kwegukana Irushanwa rihuza ibigo by’amashuri makuru mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ’Pac-12 Conference’.

Washington State Cougars Women yegukanye igikombe itsinze UCLA Bruins amanota 65-61 ku mukino wa nyuma.

Eilleen Regina "Shania" Twain OC w’imyaka 57 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye byimazeyo iyi kipe yari imaze kwandika amateka.

Ati “Twagiye Cougars! Mukomereze aho kuri iki gikombe mwatsindiye mugikwiye. Ni iby’agaciro kuba naragize uruhare ruto muri uru rugendo rwanyu.”

Uyu muhanzikazi uri mu bikorwa byo kumenyekanisha album ye nshya "Queen of Me", yasabye aba bakobwa begukanye igikombe kuba bahura na we igihe yaba ageze Washington.

Ikipe na yo ntiyatinze kumusubiza, yahise imubwira ko yishimiye uburyo yifatanyije nayo mu kwishimira intsinzi.

Yagize iti "Ntitwatinzamo tukubwira uko ibi bintu bitunejeje. Turabizi ko uzaza Spokane [umujyi wo muri Leta ya Washington] tariki 28 Mata, ntabwo icyo gihe ari kure, nta nubwo ari kure y’aho tuba, si iryo joro kuri Spokane Arena?”

Muri uyu mukino abakobwa bayikinira banditse amateka harimo Charlisse Leger-Walker, watsinze 23, ahita yuzuza 76 mu irushanwa, ari na we wagize menshi kurusha abandi bose.

Umunyarwandakazi Bella Murekatete na we yari ku rwego rwo hejuru kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 yatsinze amanota umunani mu gace ka kane muri 21 yatsinze mu mukino wose ndetse anabasha guhagarika abakinnyi bari bahanganye inshuro ebyiri bagiye gutsinda, byatumye baguma imbere mu minota 10 ya nyuma y’umukino.

Nyuma y’uyu mukino, Murekatete yavuze ko yagombaga gukora ibishoboka byose ngo ibyo yifuza byose babigereho.

Yagize ati “Mu gace ka kane nagombaga kuzamura imbaraga nari ndi gukoresha kugira ngo mu by’ukuri nshyire igitutu ku ikipe twari duhanganye. Kuba twifuzaga kwandika amateka nta handi twari kubikorera usibye mu minota 10 ya nyuma.”

Muri Gashyantare ni bwo Murekatete yanditse andi mateka muri iyi kipe, aba umukinnyi wa 22 wabashije kuzuza amanota 1000 ayikinira.

Murekatete ni we Munyarwandakazi wageze ku rwego rwo hejuru akabasha gukina muri iri rushanwa riri mu akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikipe ikinamo Umunyarwandakazi Bella Murekatete yegukanye Igikombe cya Pac-12 Conference
WSU Cougar Women yishimiye ubutumwa bwa Shania Twain
Murekatete Bella ari kumwe n'ikipe ye ya Washington State Cougars bishimiye amateka banditse yo kwegukana igikombe ku nshuro ya mbere
Murekatete Bella mu byishimo byo gutwara igikombe
Murekatete Bella yatsinze amanota menshi mu Gace ka Kane
Shania Twain yashimiye ikipe ya WSU Cougar Women yakoze amateka yo kwegukana Igikombe cya PAC-12
Bella Murekatete asanzwe ari umukinnyi w'Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages