Aya makuru yasakajwe kuri TikTok na Noah Glenn Carter wagaragaje amashusho ya Sophie yicaye ku bibero bya O’Neal, agira ati “Ntabwo abantu bishimiye Shaq kuko arusha Sophie imyaka 32 y’amavuko.”
O’Neal ntiyaripfanye kuko yahise asubiza kuri ubwo butumwa agira ati “Ntabwo nkundana n’uyu mwana, ahubwo nakundana na Nyoko (Carter), ubundi tukaguha umuvandimwe.”
Sophie na we yaje kwisobanura avuga ko yahuriye na Shaquille O’Neal i Las Vegas.
Ati “Nahuriye na Shaq i Las Vegas anjyana ku rubyiniro.”
Aba bombi bahuriye mu kabyiniro ka Encore Beach Club ari na ko uyu mukobwa yizihirijemo isabukuru y’imyaka 21.











Ibitekerezo 0