Aya makuru yasakajwe kuri TikTok na Noah Glenn Carter wagaragaje amashusho ya Sophie yicaye ku bibero bya O’Neal, agira ati “Ntabwo abantu bishimiye Shaq kuko arusha Sophie imyaka 32 y’amavuko.”
O’Neal ntiyaripfanye kuko yahise asubiza kuri ubwo butumwa agira ati “Ntabwo nkundana n’uyu mwana, ahubwo nakundana na Nyoko (Carter), ubundi tukaguha umuvandimwe.”
Sophie na we yaje kwisobanura avuga ko yahuriye na Shaquille O’Neal i Las Vegas.
Ati “Nahuriye na Shaq i Las Vegas anjyana ku rubyiniro.”
Aba bombi bahuriye mu kabyiniro ka Encore Beach Club ari na ko uyu mukobwa yizihirijemo isabukuru y’imyaka 21.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!