Muri iri rushanwa, Sibanyoni afite agahigo ko gukora ‘rebound’ 25 mu mukino umwe.
Uyu mukinnyi yafashije Urunani BBC y’i Burundi kwegukana Igikombe cya Shampiyona cya 2024, aba n’uwahize abandi kugarira.
Yegukanye kandi Igikombe cya Shampiyona ya Afurika y’Epfo inshuro ebyiri ari kumwe na Cape Town Tigers, mu gihe mu 2021 yabaye umukinnyi mwiza muri shampiyona.
UGB BBC yegukanye umwanya wa gatatu muri shampiyona iheruka, yatangiye kwitegura umwaka w’imikino wa 2026 uzatangira tariki ya 24 Mutarama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!