U Rwanda rwiteguye gukina imikino itatu ikomeye mu mpera z’iki cyumweru uhereye kuri Sudan y’Epfo bakina kuri uyu wa Gatanu.
Ni imikino ikomeye kuko u Rwanda rugomba guhura n’amakipe arimo Cameroun bazacakirana ku wa 26 Gashyantare 2022 no ku wa 27 Gashyantare uyu mwaka mu rwego rwo kubona itike ishobora kuyerekeza mu gikombe cy’Isi.
Iki ni icyumweru kidasanzwe ku bakunzi ba Basketbal kuko iyo mikino yose bazayikurikirana uko yakabaye bitabasabye kuva mu byabo kuko izerekanwa kuri shene zitandukanye za Startimes, Sport Focus ya 240 ku bafite igisahani na shene ya 250 kuri Antene y’udushami.
Ni kenshi mu bihe nk’ibi abantu badafite televiziyo biyumvamo ko hari igabanyirizwa bakorewe cyangwa ibyiza bakabibona nk’ibifite abo bigenewe ariko kuri ubu birashoboka ko umuntu wese yajya akurikirana gahunda zitandukanye zinyura kuri StarTimes akoresheje telefoni ngendanwa.
Ukoresheje Smart phone ukamanura Application ya StarTimes, ushobora gukurikirana imikino yose yerekanwa uko ubyifuza.
Uretse ikipe y’u Rwanda ya Basketball iri guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi kizaba mu 2023, Startimes izerekana n’imikino yo ku munsi wa gatatu mu matsinda muri CAF Champions Leagues, na Confederation cup hamwe na shampiyona z’i Burayi.
Dore Uko imikino izerekanwa kuri Startimes
Mu mikino y’umunsi wa gatatu mu marushanwa nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo izaba hagati ya 25-26 Gashyantare 2022, umukino wa Al Merrikh na Al Hilal uzanyura kuri World Football ya Startimes mu gihe Saa 21:00 Al Ahly yo mu Misiri izaba yisobanura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo nayo izerekanwa kuri World Football.
Imikino ya CAF confederations Cup izerekanwa ku wa 27 Gashyantare 2022 aho umukino uzabanza uzahuza TP Mazembe izakira Coton sport Fc. Nawo uzerekanwa kuri shene ya World Football saa cyenda naho RS Berkane izakina na Simba SC yo muri Tanzania inakinamo umunyarwanda Kagere Meddy.
Uretse imikino yo muri Afurika kandi, n’abakunzi b’imikino itandukanye y’i Burayi nabo bashyizwe igorora kuko hari imikino izerekanwa nk’iyo muri Shampiyona ya Espagne, LaLiga bazakina tariki 26-27 Gashyantare 2022.
Hazerekanwa umukino uhuza Rayo Vallecano na Real Madrid ndetse na FC Barcelone izaba yisobanura na Athletic Bilbao yose izaca kuri Sports Premium.
Muri shampiyona yo mu Budage naho hazerekanwa imikino ya Eintracht Frankfurt FC na Bayern München ndetse n’uzahuza FC Augsburg na Borussia Dortmund.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!