Kuva LeBron James yasezera muri Los Angeles Lakers yo muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amakipe yakomeje kumwifuza ari menshi, ibyatumaga na we atinda gufata umwanzuro.
Nyuma yo gufata umwanzuro akajya muri Philadelphia 76ers, Curry ukinira Golden State Warriors, yaganiriye na NBC Sports Bay Area, abazwa niba yarifuje gukinana na LeBron undi ahamya ko habayeho kubigerageza.
Ati “Hari uvuze ko ataragerageje kumusinyisha byaba ari ikibazo, cyari igihe cyiza muri NBA ku muntu nk’uriya w’ibigwi, w’ubukaka, uri mu mwanya wo gushaka aho azerekeza.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 41 yatandukanye na Los Angeles Lakers nyuma y’imyaka umunani, ahitamo kujya muri Philadelphia 76ers, mu gihe agiye gutangira umwaka we wa 24 muri NBA.
Yasobanuye ko guhitamo Philadelphia bitatewe n’amafaranga cyangwa umuryango, ahubwo ko ashaka kongera guhatanira igikombe cya NBA mbere yo gusoza umwuga we, dore ko uyu ushobora kuba umwaka wa nyuma.
James yegukanye ibikombe bine bya NBA, yabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona inshuro enye ndetse ni we umaze gutsinda amanota menshi mu mateka ya NBA.
Philadelphia 76ers ibaye ikipe ya kane agiye gukinira nyuma ya Cleveland Cavaliers, Miami Heat na Los Angeles Lakers.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!