Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026, ni bwo uyu mukinnyi yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, yereka abakunzi be ko yageze mu Rwanda.
Uyu mukinnyi ukina ku gice cy’inyuma yahageze mu rwego rwo kugirana ibiganiro bya nyuma na APR BBC yifuza kuzamwifashisha muri uyu mwaka w’imikino izakinamo n’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL).
Mu mwaka ushize wa 2025, Lenard yakiniraga MBB BBC mu marushanwa ya BAL, ndetse ni umwe mu bagaragaje urwego rwiza ubwo bakinaga na APR BBC mu Itsinda rya Nile Conference ryabereye muri BK Arena.
Lenard w’imyaka 24 wabaye mu ikipe ya kabiri nziza muri BAL, yakiniraga BCM U FC Arges Pitesti yo mu Cyiciro cya Mbere cya Basketball muri Romania, mbere y’uko aza i Kigali.
APR BBC imaze gukina umukino umwe muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2026, aho yatsinze Inspired Generation amanota 119-50, ikaba iri kwitegura gukina na EAUR BBC, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!