00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Team Mpoyo yatsinze Team Steve mu mukino wo kwishimisha hasozwa Shampiyona ya Basketball (Amafoto na Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 11:29
Yasuwe :

Ubusanzwe umukino w’intoranywa usoza umwaka w’imikino muri Basketball uba ari uwo kwishimisha. Ni na ko byagenze mu wo Team Mpoyo yatsinzemo Team Steve amanota 126 ku 116 muri ‘Rwanda Basketball League All Star Game 2022’.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Nzeri 2022, mu gusoza Shampiyona y’umwaka wa 2021/2022.

Witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, Mugwiza Désiré.

Mu bakinnyi babanje mu kibuga muri Team Mpoyo ni Axel Mpoyo, Kendall Gray, Adonis J. Filer, Cleveland Thomas Jr na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson mu gihe Team Steve yifashishije Hagumintwali Steven, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Ntore Habimana, Bush Wamukota na Beleck Bell Engelbert.

Team Steve ni yo yatangiye iri imbere kuko yinjije amanota arindwi iya Mpoyo itarinjiza na rimwe.

Mu minota umunani y’umukino, Team Steve yari ikiyoboye n’amanota 27 kuri 20 ya Team Mpoyo.

Axel Mpoyo usanzwe ukinira REG BBC na Hagumintwari Steven wa Patriots BBC bagizwe ba kapiteni b’aya makipe bakimara gutombora, byarabonekaga mu maso y’abakunzi ba Basketball ko Mpoyo azatsinda Hagumintwali bimworoheye.

Agace ka Mbere k’uyu mukino karangiye Team Steven ifite amanota 34 kuri 26 ya Team Mpoyo.

Nubwo nta guhangana kwari muri uyu mukino, abafana baryohewe no kureba dunk nyinshi zawubonetsemo aho abakinnyi ku mpande zombi batsindaga amanota binaganitse ku gakangara.

Bitewe n’uko ari umukino wo kwishimisha amakipe ntiyasiganye cyane ariko agace ka kabiri karangiye Team Mpoyo yigaranzuye Team Steve, iyijya imbere ku manota 67 kuri 54.

Kugeza iki gihe, Kendall Gray wa Team Mpoyo yari amaze kwinjiza amanota 19, mu gihe Shyaka Olivier yari amaze kwinjiza 12, anganya na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson.

Ku ruhande rwa Team Steve, Kapiteni wayo Hagumintwari yari amaze kwinjiza amanota 19.

Team Mpoyo yakomeje kugenda imbere y’iya Steven ndetse byatumye Agace ka Gatatu karangira iyoboye umukino ku manota 87 kuri 85.

Mu Gace ka Kane, abakinnyi bayobowe na Adonis Filer na Kendall Gray ba Team Mpoyo bafashije ikipe yabo kongera ikinyuranyo.

Umukino warangiye Team Mpoyo itozwa na Benson Oluoch Ogolla itsinze Team Steven ya Mwinuka Henri amanota 126 kuri 116.

Kendall Gray ni we watsinze amanota menshi, agera kuri 29; Adonis Filer yinjije amanota 28, Nshobozwabyosenumukiza agira 23.

Muri Team Steve, amanota menshi yinjijwe na Dieudonné Ndayisaba Ndizeye [23] na Hagumintwali Steven [21].

Mbere y’uko umukino utangira, hakozwe amarushanwa aho Dieudonné Ndayisaba Ndizeye usanzwe akinira Patriots BBC yahize abandi mu gutsinda amanota atatu menshi (Forzza 3 points contest) mu gihe Cleveland Thomas Jr ukinira REG BBC yahize abandi mu gutsinda amanota yitendetse ku gakangara “Cheetah Slam Dunk Contest”.

Hanatanzwe ibihembo ku bitwaye neza muri Shampiyona y’Umwaka wa 2021/2022, aho Axel Mpoyo yagizwe Umukinnyi mwiza kurusha abandi [MVP].

Abakinnyi ba Team Mpoyo: Axel Mpoyo (REG BBC), Kendall Gray (Patriots BBC), Adonis J. Filer (REG BBC), Cleveland Thomas Jr (REG BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Shyaka Olivier (REG BBC), Sangwe Armel (APR BBC), Kaje Elie (REG BBC), Niyonkuru Pascal (REG BBC), Nkusi Arnaud (APR BBC), Kabare Hubert (IPRC Huye BBC) na Munyeshuri Thierry (Espoir BBC).

Abakinnyi ba Team Steve: Hagumintwali Steven (Patriots BBC), Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots BBC), Ntore Habimana (Patriots BBC), Perriere Steven (APR BBC), Beleck Bell Engelbert (REG BBC), Bush Wamukota (Patriots BBC), Uwitonze Justin (IPRC Kigali BBC), Kubwimana Kazingufu Ally (APR BBC), Aganze Espoir (UGB BBC), Kamondoh Frank (Shoot 4 the stars), Muteba Tresor (Tigers BBC) na Turatsinze Olivier wa IPRC Kigali BBC.

Kaje Elie yitegura gushyira umupira mu gakangara
Kapiteni Hagumintwali Steven atera lancer franc
Hagumintwali Steven usanzwe ukinira Patriots BBC ateera dunk mu gihe abarimo Adonis Filer (ibumoso) yamurebaga amuri hasi
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson agerageza kunyura kuri Habimana Ntore na Wamukota Bush ba Team Steve
Cleveland Thomas Jr ukinira REG BBC yahize abandi mu gutsinda amanota yitendetse ku gakangara “Cheetah Slam Dunk Contest”
Uyu mukino nubwo wari uwo kwishimisha hari aho abakinnyi basaga n'abahanganye
Abafana bishimiraga uko abakinnyi bitwaye
Abakunzi ba Baskteball bari baserutse ari benshi
Mbere y'umukino habaye irushanwa ryo guhatana mu gutera "Slam dunk"
Umukino wagaragayemo dunk nyinshi, aha Adonis Filer wa Team Mpoyo yiteguraga kwitendeka ku gakangara
Cleveland Thomas Jr atera "dunk"
MC Brian atangaza Cleveland Thomas Jr ko ari we watsinze “Cheetah Slam Dunk Contest”
Axel Mpoyo yahembwe nk’umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona Nyarwanda ya Baskteball mu 2021/2022
Abakinnyi beza muri Shampiyona Nyarwanda ya Baskteball mu 2021/2022 bashimiwe
Dieudonné Ndayisaba Ndizeye usanzwe akinira Patriots BBC yahize abandi mu gutsinda amanota atatu menshi. Ni ku nshuro ya gatatu yegukanye iki gihembo
Cleveland Thomas Jr ukinira REG BBC yahembwe nk'uwahize abandi mu gutsinda Slam Dunk
Abakinnyi ba Team Mpoyo bashimira abafana nyuma y'umukino
Nyuma y'umukino, abakinnyi ba Team Mpoyo bafashe ifoto y'urwibutso
Kendall Gray watsinze amanota 29 yatowe nk'umukinnyi mwiza wa Rwanda Basketball League All Star Game 2022

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YARANZE "RBL All Star Game 2022".

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .