Agaciro k’aya masezerano ntabwo impamde zombi zemeye kugatangaza. Mu biyakubiyemo harimo ko The Ben azajya yambara umwambaro wa Orion BBC, gutangaza ibikorwa byayo ku mbuga nkoranyambaga ze no kwitabira imikino yayo mu gihe afite umwanya.
The Ben yahise ashyirwa no mu bagize inama y’ubutegetsi y’iyi kipe.
Umuyobozi wa Orion BBC, Mutabazi James yavuze ko The Ben afite izina rikomeye bityo ko kuryifashisha bizatanga umusaruro. Ati “The Ben afite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo, aho agera hose turashaka ko azajya ahageza n’ikipe yacu.”
The Ben yavuze ko yakuruwe n’inzozi n’imishinga iyi kipe yamweretse. Ati “Orion BBC ni ikipe nshya, burya nta cyiza nko kubona mukabya inzozi muri kumwe. Nakunze inzozi zayo ndetse n’imishinga yayo. Ikindi kandi umuziki n’imikino ni ibintu bigendena; rero ndasaba abafana banjye na bo gufana Orion BBC.”
Orion BBC iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mukino wa Basketball mu Rwanda. Nyuma yo kuzamuka ari iya kabiri inyuma ya Kigali Titans yatwaye igikombe cy’icyiciro cya kabiri.
Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, ni umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!