Muri Kanama 2023 nibwo uyu mukinnyi mwiza wa shampiyona ya 2022 yerekeje muri Club Dorados de Chihuahua yo mu Cyiciro cya Mbere muri Mexique.
Ibi byakoze cyane kuri iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu, kuko yatsindiwe ku mukino wa nyuma na APR BBC imikino (4-0) iyitwara Igikombe cya Shampiyona.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30 yemereye The New Times ko ari mu Rwanda kurangiza ibiganiro yagiranye na REG BBC ndetse akaba azanayikinira mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona igihe yashyira umukono ku masezerano.
Mu myaka ibiri, Thomas yamaze muri REG BBC yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona ndetse no gukina imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL).
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi azajya akina cyane imikino ikomeye ndetse n’iya kamarampaka, mu rwego rwo kongera gufasha iyi kipe kwegukana Igikombe cya Shampiyona ndetse no kwitabira BAL.
Thomas yiyongereye ku bandi nka Pitchou Manga, Kendall Gray iyi kipe yaguze muri Patriots BBC ndetse n’Abanyarwanda beza nka Niyonkuru Pascal ’Kaceka’, Muhizi Prince n’abandi.
REG BBC iri ku mwanya wa gatatu wa Shampiyona cyane ko yatsinze imikino icyenda muri 12 imaze gukina uyu mwaka. Umukino ukurikira izahura na Kigali Titans ku wa 28 Kamena 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!