Uyu mukinnyi w’imyaka 29 afite ubunararibonye kuko yanyuze mu makipe menshi muri iyi shampiyona ishinzwe kuzamura impano z’abakinnyi nka Motor City Cruise, Santa Cruz Warriors, Maine Celtics na Rayos de Hernosillo na Freseros de Irapuato zo muri Mexique.
Anthony yabaye undi mukinnyi wekereje muri Tigers BBC nyuma y’abandi yaguze nka Antino Jackson, Hagumintwari Steven, Nyamwasa Bruno, Shyaka Olivier n’Umunya-Kenya, Alberto Odero.
Ni mu gihe yongereye amasezerano ab’inkingi za mwamba nka Pitchou Manga, Irutingabo Fiston, Ishimwe Lars na Ikishatse Herve.
Ntabwo ari abakinnyi gusa kuko yanagize Kenneth Gasana umutoza wungirije Henry Mwinuka usanzwe ari umutoza mukuru.
Muri shampiyona iheruka,Tigers BBC yasoje ku mwanya wa gatanu, mu gihe yegukanye Rwanda Cup 2025.
Shampiyona ya 2026 izatangira tariki ya 8 Gashyantare 2026, aho umukino wa mbere Tigers izakina na Kepler BBC tariki ya 11 Gashyantare muri Petit Stade.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!