Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2026, ni bwo abafana biganjemo aba Rayon Sports bari bari gufana Tigers BBC ku mukino wa FERWABA Super Cup bahamagawe ngo bagarure igikombe batwaye.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare, Tigers BBC ikimara guhabwa igikombe cyayo, yavuye i Remera yerekeza ku Kimihurura aho yagombaga kwishimira intsinzi yayo ya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2026.
Abafana bashyigikiye iyi kipe bari bemerewe amafaranga ibihumbi 200 Frw kugira ngo bashyigikire Tigers BBC yari ifite abafana batari benshi ugereranyije na APR BBC.
Aba bafana buri wese yari yemerewe hagati y’ibihumbi 10 Frw n’ibihumbi 15 Frw, bakurikiye ikipe aho yagiye kwiyakirira, ariko bahageze bavuga ko bimwe uburenganzira bwo kwinjira, uwabemereye kubaha amafaranga ababwira ko bagomba gutegereza by’akanya gato, ntiyabaha n’icyo kunywa ngo basome.
Amasaha amaze gukura bibaye mu gicuku mu masaha ya saa Munani z’Ijoro, Rwarutabura yaragifashe asa n’ushaka kucyifotorezaho, ahita yurira moto arakijyana.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bafana bahamagawe, basaba ibihumbi 300 Frw kugira ngo bagisubize ba nyiracyo na bo babishyuye bagahita bagisubizwa. Ubu igikombe kiri mu maboko ya Tigers BBC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!