Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Perezida Shyaka Francis n’umutoza Henry Mwinuka ubwo IGIHE yabasuraga mu myitozo.
Ku isoko ry’uyu mwaka, Tigers yaguze Anthony Tarke, Albert Odero, Antino Jackson, Hagumintwari Steven, Shyaka Olivier, Nyamwasa Bruno na Bizimungu Paul.
Yongereye amasezerano kandi Pitchou Manga, Ishimwe Lars, Irutingabo Fiston na Icyishatse Herve.
Ubwo yari abajijwe intego z’uyu mwaka kuko iyi kipe yagaragaje imbaraga nyinshi mu kwiyubaka, Perezida Shyaka Francis, yavuze ko bifuza kuzegukana Igikombe cya Shampiyona.
Ati “Mu 2024 twabaye aba karindwi, mu 2025 twabaye aba gatanu, uyu mwaka rero turashaka kugera kure hashoboka, tuba dushaka kwegukana igikombe kandi tugitwaye twaba tugeze ku ntego twashakaga.”
Yakomeje agira ati “Amakipe yose yariteguye kandi ugerageza kwitwara neza kuko hari ibyo uba wifuza, hakaba n’ukuri ku ibibera mu kibuga. Ku bakunzi ba Tigers, uyu mwaka twagerageje kureba ko twazabashimisha bazaze badushyigikire ntabwo tuzabatenguha.”
Umutoza wa Tigers, Henry Mwinuka we yavuze ko ari kubaka ikipe izagerageza guhangana na APR BBC ifite ibikombe bibiri biheruka.
Ati “Akazi gakomeye tugafite mu gushyira hamwe abakinnyi bashya n’abasanzwe ariko abandi bo biroroshye twarabanye muri REG na Patriots. Ndi kugerageza ubaka ikipe izahangana na APR BBC.”
Yagaragaje ko shampiyona y’uyu mwaka izaba ikomeye kurusha iy’umwaka ushize.
Ati “Uyu mwaka uzaba ugoye cyane kuko amakipe yose yariyubatse urebye dufite atandatu ari ku rwego rwiza, ntekereza ko shampiyona izaba ikomeye kurusha iy’umwaka ushize.”
Tigers BBC izatangira umwaka w’imikino ku wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare ikina na APR FC muri Super Coupe, mu gihe Shampiyona izatangira ku Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026.





Ibitekerezo 0