Ni umugabo w’imyaka 40 witwa Antonio Van-Dunem uzwi nka Toy Limpa Chão, akaba akomoka muri Angola, aho amaze imyaka 24 akora aka kazi ko gukoropa ibibuga bya Basketball.
Guhanagura ikibuga byumvikana nk’ibintu bisanzwe, ariko Toy afite umwihariko kuko uretse umurava akorana akazi ke, anagira uruhare mu gususurutsa ababa bitabiriye umukino wa Basketball.
Mu bintu akora bituma atandukana n’abandi, harimo kubyina, kuryama akagendesha igihimba no gutambuka mu buryo busetsa.
Antonio Van-Dunem avuga ko yifata nk’umukinnyi wa 11 uba uri mu kibuga gikinirwamo Basketball, bityo ko nawe aba afite inshingano yo gususurutsa abaje kureba umukino.
Yagize ati “Nkora aka kazi nshyizemo imbaraga n’umutima wanjye wose. Abana banjye nibo bafana banjye ba mbere.”
Toy akundwa n’abafana, abasifuzi n’abakoresha imbuga nkoranyambanga baba mu Isi ya Basketball. Ibi ubibona iyo umupira urenze cyangwa hari ahagomba gusukurwa. Rimwe na rimwe iyo yinjiye mu kibuga wumva urufaya rw’amashyi, ubundi ukabona abafana ntibasohotse nko mu gihe cy’ikiruhuko, ahubwo bagakomeza gufana ibikorwa bye.
Uyu mugabo yavuze ko ashyira imbaraga mu gutuma umukino ukomeza vuba, ati “Nkoresha uko nshoboye nkagira vuba, nkora ibyo nkora ku buryo ntabangamira umukino. Ibirori biba bigomba gukomeza.”
Toy yatangiye aka kazi mui 1998 akorera ikipe ya ASA y’i Luanda muri Angola mbere yo kujya muri Primeiro d’Agosto ubwo yakinaga imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu 2002.
Avuga ko icyo gihe yibwiraga ko abangamira abafana, ari nabwo yatangiye kwiga uburyo yajya ababyinira mu buryo butandukanye.
Yagize ati “Rimwe na rimwe nibazaga ko nshobora kuba ndambira abafana. Naje gutekereza uburyo najya mbabyinira kugira ngo ngumane nabo mu mukino, niyo mpamvu babona imbyino zitandukanye.”
Mu kiganiro yagiranye na FIBA, Toy avuga ko abakinnyi iteka baba bashyize ubwenge ku mukino ariko ngo bubaha cyane akazi ke.
Uyu mugabo arubatse, ndetse afite umugore n’abana barindwi. Yigeze kugira amahirwe yo kujya gukora mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2019 ariko ntibyamukundira.
Gusa ngo intego ye ni ukuzakora mu marushanwa akomeye ku Isi, ku buryo umwuga yatangiye nyuma yo kudahembwa n’ikigo yakoreraga, wamugeza ku gasongero k’imikino iri ku rwego rw’Isi.
Uretse Basketball, Toy anakora aka kazi mu mikino nka Volleyball, Hockey na Handball.
Amafoto: Shema Innocent



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!