Biteganyijwe ko iyi nyubako izajya yakira abafana bari hagati ya 800 na 1000 bicaye neza. Ifite kandi urwambariro rwakira amakipe abiri, ubwogero n’ubwiherero.

Uwahaye IGIHE amakuru yavuze ko iyi nyubako yubatswe ku bufatanye bw’ibigo byombi ndetse REG yanakodesheje iki kibuga imyaka itanu, mu gihe bateganya kuzubaka icyabo kinini kigendanye n’igihe.

Ati “Tuzaba twifashisha iki tukisanzuyeho. Gusa turateganya kuzubaka ikibuga kinini kizakira abafana benshi, kizaba gifite na hoteli.”

Yakomeje agaragaza ko iyi nyubako izafasha mu kibazo cy’ibibuga bike amakipe menshi akunze guhura na cyo muri Basketball na Volleyball.

Amakipe ya REG ya Basketball mu bagabo n’abagore ndetse n’iy’abagabo muri Volleyball yatangiye gukorera iki kibuga.

Iyi nyubako izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bari hagati ya 800 na 1000
Iyi nyubako izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bari hagati ya 800 na 1000
Ingazi zizamuka zijya mu myanya yo hejuru
Ingazi zizamuka zijya mu myanya yo hejuru
Aherekanirwa amanota mu mukino
Aherekanirwa amanota mu mukino
Amakipe ya REG yatangiye gukoresha iyi nyubako
Amakipe ya REG yatangiye gukoresha iyi nyubako
Ahazashyirwa urwambariro
Ahazashyirwa urwambariro
Ubwiherero bw'iyi nyubako
Ubwiherero bw'iyi nyubako
Iyi gmnase yashyizweho ikibuga kigezweho
Iyi gmnase yashyizweho ikibuga kigezweho

Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Rukimbira Divin