Iri rushanwa ryahuje urubyiruko 320 rwaturutse mu bihugu 20 byo ku Mugabane wa Afurika, rwari rwitabiriye iri serukiramuco ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’irya 2023.
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Sénégal amanota 27 kuri 24 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Zaria Court.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana bikomeye agace ka mbere karangira Sénégal iyoboye n’amanota 10-8.
Ikipe yari mu rugo yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri itangira gutsinda amanota menshi ibifashijwemo na kapiteni Kayijuka Dylan Lebson na Williams Sean Mwesigwa bityo iyobora umukino.
Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Sénégal amanota 27 kuri 24 rwegukana umwanya wa mbere.
Nyuma y’umukino, kapiteni Kayijuka Dylan yavuze ko bishimiye gukora ibyagaragaraga nk’ibidashoboka.
Ati “Ndashimira bagenzi banjye, twakoze ibintu twari tuzi ko bigoye. Uko twajyaga mu mukino wose twabaga dufite intego yo kuwutsinda tutitaye ku wo duhura na we. Ariko nanjye ku giti cyanjye, nari niteguye kwegukanira iri rushanwa imbere y’Abanyarwanda.”
Mu cyiciro cy’abakobwa, Mali yatsinze Sénégal amanota 20 kuri 16 yegukana igikombe.
Uyu mukino wakurikiwe n’uw’intoranwa aho abahungu bari bavanze n’abakobwa.
Umunyarwanda Kayijuka Dylan yabaye umukinnyi mwiza mu bahungu, mu gihe Umunya-Mali, Oummou Koumare yamubaye mu bakobwa.
Biteganyijwe ko iri serukiramuco risozwa ku wa 2 Kanama 2025 n’igitaramo cy’abahanzi bakomeye muri Afurika nka The Ben, Timaya, Kizz Daniel na Ayra Starr.












Ibitekerezo 0