Uyu mukino wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2023.

Watangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko ubona ko u Rwanda rwifuza gutsinda hakiri kare byanatumye amakipe yombi akomeza gukubana mu gace ka mbere. Ibi byatumye u Rwanda rumara iminota mike yako ruyoboye n’amanota arindwi.

Mu gihe cy’iminota ine gusa byari bihagije ngo Ikipe ya Tunisia ishyire ikinyuranyo hagati yayo n’u Rwanda biturutse ku makosa amwe yagendaga akorwa n’abakinnyi b’u Rwanda byatumye iyi kipe yo mu Barabu ikegukana ku manota 16-11.

Umurindi w’abafana watumye abakinnyi b’u Rwanda bashyiramo imbaraga mu Gace ka Kabiri bagabanya ikinyuranyo cy’amanota yari hagati y’amakipe yombi nubwo byaje kurangira aka gace kegukanywe na Tunisia ku kinyuranyo cy’amanota atanu.

Byageze ku gace ka gatatu biba ibindi, abakinnyi b’u Rwanda barangajwe imbere na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, William Robeyns na Kenny Gasana bashyize imbaraga zidasanzwe mu mukino ariko Tunisia yiganjemo abakinnyi bakuze ibabera ibamba nako iragatsinda.

U Rwanda rwagerageje gukoresha amahirwe ya nyuma yo gushaka intsinzi kuri uyu mukino ariko urangira ruwutakaje ku manota 76 kuri 67.

Ni umukino wari uvuze byinshi kuko u Rwanda rwasabwaga kuwutsinda rugategereza ko Sudani y’Epfo irutsindira Cameroun kugira ngo nibura rwizere gukomeza mu kindi cyiciro cyo gushaka itiki y’Igikombe cy’Isi cya Basketaball kizaba mu 2023.

Kugira ngo u Rwanda rukomeze kuri ubu ni uko Sudani y'Epfo yakora ibisa n'igitangaza igatsinda Cameroun ariko igashyiramo nibura ikinyuranyo cy'amanota 52.

Kugeza ubu ibihugu 16 ni byo biri mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Muri buri tsinda hazazamuka amakipe atatu bityo haboneke 12, hashingiwe kuko yitwaye mu ijonjora rya mbere.

Aya makipe azashyirwa mu matsinda abiri, buri tsinda rijyemo ibihugu bitandatu. Mu ijonjora rya kabiri rizaba rigizwe n’ibihugu 12, buri gihugu kizahura n’ikindi, imikino na yo izaba mu byiciro bibiri kugira ngo buri kimwe cyuzuze imikino itandatu.

Imikino ibanza izakinwa muri Kanama 2022 no muri Gashyantare 2023.

Nyuma y’imikino ya kabiri y’amakipe 12 ari mu matsinda abiri izakinwa muri Gashyantare 2023, hazarebwa ibihugu bibiri bya mbere bityo bibe ibihugu bine.

Nyuma hazarebwa ibihugu bibiri byasoje ku mwanya wa gatatu muri buri tsinda, igihugu kizaba cyaragize umusaruro mwiza kiyongere kuri bya bindi bine bibe ibihugu bitanu.

Ibyo bihugu bitanu ni byo bizahagararira Umugabane wa Afurika mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2023.

Kugira ngo u Rwanda rwinjire mu bihugu 12 bizajya mu ijonjora ry’amatsinda abiri, rwasabwaga nibura kuva ku mwanya wa nyuma ruriho mu Itsinda B.

Mu mikino yabereye muri BK Arena muri Nyakanga 2022, u Rwanda rwatsinzwemo imikino ibiri rutsinda umukino umwe wa Cameroun mu gihe rwatsinzwe na Sudani y’Epfo ndetse na Tunisia.

Urugendo rwo gushaka ibihugu bizahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cya Basketball ruzarangira tariki 23 Gashyantare 2023 mu gihe imikino ya nyuma izabera mu Buyapani, Indonesie na Philippines kuva tariki 25 Kanama kugeza ku wa 10 Nzeri 2023.

Kenny Gasana ahanganye n'umukinnyi wa Tunisia
Kenny Gasana ahanganye n'umukinnyi wa Tunisia
William Robeyns yerekanye urwego rwo hejuru muri iyi mikino y'amajonjora
William Robeyns yerekanye urwego rwo hejuru muri iyi mikino y'amajonjora
Kenny Gasana agerageza gutsinda amanota atatu
Kenny Gasana agerageza gutsinda amanota atatu
Nshobozwabyosenumukiza yageragezaga gutsinda amanota abiri
Nshobozwabyosenumukiza yageragezaga gutsinda amanota abiri
William Robeyns yagaragaje ubuhanga bukomeye akangaranya Abanya-Tunisia
William Robeyns yagaragaje ubuhanga bukomeye akangaranya Abanya-Tunisia
Uguhangana gukomeye muri uyu mukino wabereye muri BK Arena
Uguhangana gukomeye muri uyu mukino wabereye muri BK Arena
Ntore Habimana agerageza gushorera umupira
Ntore Habimana agerageza gushorera umupira
Abakinnyi ba Tunisia ni abasore b'ibigango
Abakinnyi ba Tunisia ni abasore b'ibigango
Ni umukino waranzwe n'ishyaka ryinshi
Ni umukino waranzwe n'ishyaka ryinshi

Amafoto: Shema Innocent