Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026, mbere y’uko hatangira imikino ya nyuma ya BAL 2026 ibera muri BK Arena.
Cyari cyitabiriwe na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall; Komiseri Wungirije muri NBA, Mark Tatum; Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Africa), Anibal Manave.
Clare Akamanzi yavuze ko biteze abafana benshi mu Rwanda, kuko aho amarushanwa yanyuze mu bindi bihugu ubwitabire bwari hejuru byanatanze umusanzu mu bukungu bw’uyu mukino.
Ati “Nyuma yo gusoza imikino y’amajonjora yabereye muri Maroc na Afurika y’Epfo, twungutse abafana hafi ibihumbi 75 muri ibyo bihugu byombi baguze amatike, urebye mu mibare twagurishije yikubye kabiri.”
“Abafana twagezeho kandi ni abo mu bihugu birenga 200 byo ku Isi, ibyazamuye ubukungu bwa BAL na NBA Africa ku kigero cya 1000% ku mwaka. Twanungutse abafatanyabikorwa bagera kuri 20, ibyerekana umwihariko.”
Mu myaka 10 iri imbere, umusaruro uva muri BAL ugomba kuva kuri miliyoni 250$ ukagera kuri miliyari 4,5$, ndetse n’abagera ku bihumbi 650 bakaba babona akazi kubera wo.
Mu rwego rwo kongera uburyohe bw’irushanwa, kurigeza ku makipe menshi no mu bihugu byinshi, hari kwigwa umushinga ugeze kure wo gushyiraho amakipe ahoraho akina BAL n’andi makipe abiri azajya arijyamo yanyuze mu majonjora.
Mu busanzwe BAL ikinwa n’amakipe menshi yitwaye neza mu muri shampiyona z’imbere mu bihugu, ariko imikino ya nyuma igahuza 12 yitwaye neza.
Iyi gahunda kandi yitezweho gukomeza gufasha Basketball gushinga imizi muri Afurika, aho mu myaka ishize hari gahunda zafashije kuzamura impano z’abakinnyi b’Abanyafurika bageze no muri NBA.
Izo gahunda zirimo nka ‘Basketball Without Borders’ yagaragaje abakinnyi bakomeye nka Pascal Siakam na Joel Embiid. Ni mu gihe uyu mwaka Umunya-Sudani y’Epfo, Khaman Maluach, yatoranyijwe na Phoenix Suns.
NBA Africa irateganya kubaka ibibuga 1000 muri Afurika, bizajya bifasha uyu mukino kwisangamo urubyiruko rwinshi, ari na yo mpamvu Amadou yasabye abashoramari kwinjira mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!