00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UGB BBC yaguze Umunya-Montenegro

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 April 2024 saa 06:59
Yasuwe :

United Generation Basketball (UGB) yaguze Umunya-Montenegro, Nemanja Milošević wakinaga muri GGMT Vienna yo mu Cyiciro cya Mbere muri Autriche.

Uyu mukinnyi w’imyaka 36 yatangiye gukorana n’abandi imyitozo ndetse biteganyijwe ko azanifashishwa n’iyi kipe mu irushanwa rya Rwanda Cup ndetse n’imikino yo kwishyura ya shampiyona iteganyijwe muri Gicurasi 2024.

Nemanja yatangiye gukina Basketball nk’uwabigize umwuga mu 2012, aho yibanze mu bihugu by’i Burayi nk’iwabo muri Montenegro, Bulgarie, Espagne, Romanie n’ahandi.

UGB ni imwe mu makipe amaze igihe muri Shampiyona y’u Rwanda ariko uyu mwaka yatangiye gushyiramo imbaraga nyinshi nyuma yo kwinjira mu mikoranire na Bruce Melodie ndetse na Coach Gaël bivugwa ko bayishyiramo amafaranga.

Iyi kipe yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa karindwi mu makipe 10 n’amanota 11, mu gihe irushwa arindwi na Patriots BBC iri ku mwanya wa mbere.

Umunya-Montenegro, Nemanja Milošević yongewe mu bakinnyi UGB BBC izakoresha uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages