00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Gilbert Arenas yatuburiye umugore impeta y’ibihumbi 400$, akamuha iy’igicupuri

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 April 2024 saa 08:48
Yasuwe :

Umunyabigwi muri Basketball, Gilbert Arenas, yasobanuye uko yahaye umugore we impeta ifite agaciro k’ibihumbi 400$ ariko nyuma yo gutandukana akoresha amayeri yo kuyimwambura amuha iy’igicupuri.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yanyujije ku gitangazamakuru cya djvlad gikorera ku rubuga rwa YouTube, asobanura bumwe mu buzima yabayemo mu gihe cye cy’urushako.

Mu 2002 ni bwo Gilbert Arenas yatangiye gukundana na Laura Govan bahujwe n’umukino wa Basketball ndetse bamarana imyaka 14 ari nabwo batangiye kugirana amakimbirane.

Aba bombi baratandukanye ariko Gilbert yibuka ko hari impeta yigeze kumwambika kandi ihenze cyane, bityo ategura umugambi wo kumureshya akamusubiza mu rugo kandi agahita amuguranira.

Nk’uko yabivuze, Laura yasubiye mu rugo adafite amakuru y’ibiri gutegurwa ndetse arinda ahava atamenye ko impeta yahinduwe.

Ati “Namwambitse impeta isabukuru ye yegereje ariko mu minsi umunani gusa duhita dutangira kurwana turanatandukana. Nariyumviriye ndavuga nti ngomba kugarura amafaranga yanjye. Birumvikana ko kugira ngo nyabone nagombaga kumugarura.”

“Namubwiye amagambo meza ko mukumbuye ndetse mu mezi ane cyangwa atanu yahise aza. Nari naramaze kubona indi mpeta kandi igihe nshakiye nagombaga kuyihindura. Narayihinduye ndetse turongera turashwana arinda agenda atabimenye.”

Impeta ya mbere yariho amabuye y’agaciro ‘Diamant’ y’umwimerere bifite agaciro k’ibihumbi 400$ ariko yagerageje gukoresha indi iriho ay’ibicupuri byatumye igira agaciro k’ibihumbi 10$.

Umugore yageze aho akajya ajya mu itangazamakuru avuga iby’umubano mubi yagiranye n’umugabo we, Gilbert wari wararyumyeho ahita yifata ifoto amwereka ko impeta nzima yayisigaranye.

Icyo gihe yahise ajya gusuzumisha iyo afite asanga ni igicupuri ndetse agana n’inkiko kugira ngo zimurenganure.

Mu kiganiro Gilbert avuga ko yagurishije ya mpeta ndetse amafaranga yavuyemo ahita ayakoresha mu kuburana n’umugore ku gutandukana burundu no kugena imibereho y’abana bane bafitanye.

Uyu mugabo w’imyaka 42 yakunze kugaragara mu bikorwa nk’ibi byo guhima abakobwa bakundanye aho yari afite itegeko agenderaho ryo kuba atakwishyurira ibyo kurya umukobwa bahuye bwa mbere.

Kuva mu 2001 kugera mu 2013, yakinnye mu makipe akomeye muri Shampiyona ya NBA harimo Golden State Warriors, Washington Wizards, Orlando Magic, Memphis Grizzlies ndetse na Shanghai Sharks yo mu Bushinwa.

Gilbert Arenasyabaye umukinnyi ukomeye muri NBA
Gilbert Arenas yasobanuye uko yahaye umugore we impeta y'igicupuri akamwambura ifite agaciro k'ibihumbi 400$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages