Muri rusange uyu mukinnyi yatoranyijwe na Minnesota Timberwolves yaguranye amahitamo yayo, ariyo ya 53 ( 53rd overall pick) kuri Memphis Grizzlies, byatumye Memphis Grizzlies itwara Cam Spenser nayo itanga Chmoche Ulrich muri Minnesota Timberwolves.
Ulrich, wari amahitamo ya 57 muri izi NBA Draft yahise agurishwa muri Toronto Raptors yo muri Canada yari ifite inyota yo kwibikaho abakinnyi bakiri bato kuko muri uyu mwaka yatoranyije abagera kuri batandatu.
Ulrich Chomche yanyuze muri REG BBC ubwo yari mu mukino ya BAL 2023. Uyu Munya-Cameroun w’imyaka 18 yabaye uwa karindwi utoranyijwe muri NBA.
Ni nyuma ya Yves Missi nawe watoranyijwe na New Orleans Pelicans muri uyu mwaka. Hari kandi Joel Embiid watoranyijwe na Philadelphia 76ers mu 2014, Pascal Siakam, Christian Koloko, Luc Mbah a Moute na Ruben Boumtje.
Icyakora mu itoranywa ry’uyu mwaka, Abafaransa bihariye imyanya ya mbere, aho Zaccharie Risacher wari nimero ya mbere yatoranyijwe na Atlanta Hawks ndetse na Alex Sarr watoranyijwe na Washington Wizards.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!