Kuri ubu, hari babiri bakomoka kuri LeBron James bashobora gutera ‘dunk’ muri Basketball nk’uko uyu mugabo asanzwe abikora muri Shampiyona ya NBA aho akinira LA Lakers.

Nyuma y’imyaka ibiri Bronny, umuhungu mukuru wa LeBron James, atangiye gutera ‘dunk’ [gushyira umupira mu nkangara ikiganza kiri hejuru yayo], Bryce yabikoze mu kwishyushya mbere y’umukino kw’ishuri rya Sierra Canyon H.S ndetse byanejeje se wari waje kwihera amaso mu ijoro ryo ku wa Kane.

LeBron yari yicaye mu myanya y’iruhande rw’ikibuga ndetse camera zamufashe amwenyura cyane nyuma y’uko Bryce yari amaze kujugunya umupira mu nkangara abanje gusimbuka.

Yahise yiyamira ati “"Ayyyyeeeeeee!!!!!," mu gihe na we yafashe amashusho y'iyi ‘dunk’ akoresheje telefoni ye bwite.

‘Dunk’ yatewe na Bryce yari nziza. Yabanje kudunda umupira inshuro ebyiri mbere yo kuzamuka akawuta mu nkangara n’ikiganza kimwe. Ukurikije ko afita imyaka 14, birashoboka ko ari iya mbere izakurikirwa n’izindi nyinshi.

Mukuru we, Bronny , kuri ubu ahagaze neza nyuma yo gutera ‘dunk’ ya mbere. Ni umwe mu bana bahagaze neza kandi bahanzwe amaso, bashobora kuzavamo abakinnyi mu 2023.

Birumvikana ko amaraso y’ubuhanga yihariye mu muryango wa ba James.

Bryce James w'imyaka 14, yateye dunk ya mbere mu ijoro ryo ku wa Kane
Bryce James w'imyaka 14, yateye dunk ya mbere mu ijoro ryo ku wa Kane
Abahungu ba LeBron James bashobora kuzavamo abakinnyi bakomeye
Abahungu ba LeBron James bashobora kuzavamo abakinnyi bakomeye