Ballo w’imyaka 23 asanzwe akina muri Pallacanestro Cantù yo mu Butaliyani akaba n’umwe mu bakinnyi batanga icyizere muri Afurika, aho ari mu bigaragaje cyane mu Gikombe cya Afurika cya 2025.
Shema Osborn yongewe muri iyi kipe asimbuye Furaha Cadeau de Dieu.
Kuri iyi nshuro, imikino ya nyuma ya BAL yakozweho impinduka, aho nta mikino yo gutondeka amakipe izabaho ahubwo iya mbere izakina n’iya munani, iya kabiri n’iya karindwi, iya gatatu n’iya gatandatu gutyo gutyo.
Muri ¼ Petro de Luanda izakina na Dar City, Al Ahly ikine na Ville de Dakar, RSSB Tigers ikine na FUS Rabat, mu gihe Club Africain izakina na Al Ahly Ly.
Aya makipe azakina imikino ibiri nyuma hazabarwe iyatsinze indi muri iyo mikino ubundi ikomeze muri ½.
Muri ½ kandi ikipe izava hagati ya Petro de Luanda na Dar City izakina n’izava hagati ya Club Africain na Al Ahly yo muri Libya.
Ni mu gihe izava hagati ya Al Ahly na Ville de Dakar, izahura n’izava hagati ya RSSB Tigers na FUS Rabat.
Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe na Al Ahly Tripoli yo muri Libya, mu gihe APR BBC yari ihagarariye u Rwanda yabaye iya gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!