Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John cyanabereyemo kandi gahunda yo gutangiza ku mugaragaro umwaka wa gatatu wa NBA Junior League (2020) igamije gufasha abakiri bato guteza imbere impano bafite mu mukino wa Basketball.
Ibibuga bibiri byatashywe ni iby’abakiri bato byubatswe ku bufatanye bwa NBA Junior League n’ikigo cya OCP ubusanzwe gikorera muri Maroc.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John yavuze ko ikibuga cyatashwe ari intambwe nziza yo kongera ibikorwa remezo bizafasha iterambere rya Basketball.
Ati“ Ni igikorwa gikomeye kuko ni igikorwa remezo cya siporo kandi ni hamwe tugifite ibibazo mu bikorwa remezo. Iyo tubonye abafatanyabikorwa nk’aba bongera umubare w’ibikorwaremezo bifasha mu iterambere ry’iyo siporo kugira ngo izo mpano zibone aho zikinira bityo tuzabone abakinnyi bari ku rwego rwiza.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré yavuze ko ubufatanye hagati ya FERWABA na NBA Junior League muri uyu mwaka wa gatatu bushingiye cyane ku bikorwa remezo.
Ati“ Ubufatanye bw’uyu mwaka bukubiyemo kujya batwubakira ibikorwa remezo ku bufatanye bwa NBA na OCP. Bemeye kujya batwubakira ikibuga kuko umukino wa Basketball ntabwo watera imbere hatari ibikorwaremezo.”
“Niyo mpamvu rero dushaka ko ubufatanye bwacu bwashingira ku bikorwa remezo kugira ngo abana babone aho bakinira ndetse banongere umubare w’amashuri gahunda inyuramo ave kuri 30 abe yakwiyongera”.
Mugwiza yavuze ko bakomeje kuganira n’aba bafatanyabikorwa kugira ngo hagire n’ibindi bice byo mu gihugu bizubakwamo ibi bikorwaremezo bigamije guteza imbere umukino wa Basketball by’umwihariko mu bakiri bato.
Visi Perezida wa NBA Junior League, George Land yavuze ko bahisemo u Rwanda nk’igihugu cyiza kandi kigaragaza inyota y’iterambere mu mukino wa Basketball.
Ati” U Rwanda ni igihugu cyiza kandi ubona kiri gutera imbere mu ngeri zose. Ikindi n’uko ubuyobozi bw’igihugu ubona buha agaciro siporo nk’inkingi yafasha mu iterambere ry’igihugu. Nka NBA Jr rero twishimira ko turi mu Rwanda kugira ngo tuzamure abana bakina umukino wa Basketball kuko abana ni ejo hazaza h’uyu mukino.”
George Land yijeje ko abana bazajya bava muri NBA Junior League bazajya bakomeza gukurikiranwa kugira ngo impano zabo zidapfa ubusa.
Gahunda ya NBA Jr yatangiye mu mwaka ushize, yitabirwa n’ibigo by’amashuri 30, aho buri kimwe kiba kigizwe n’ikipe y’abahungu n’iy’abakobwa.
Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa abana bagera kuri 900 bamaze kunyura muri iyi gahunda ya NBA Jr, aho hashyizweho irushanwa riterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC mu rwego rwo gukomeza kubakurikirana.



















TANGA IGITEKEREZO