00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Orion BBC n’intego zayo: Igiye kuba ikipe ya mbere ifite Inama y’Ubutegetsi

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 22 March 2023 saa 12:52
Yasuwe :

Urukundo rwa Basketball ni rwo rwasunikiye Mutabazi James gushinga ikipe ye yise “Orion”. Kuri ubu iri mu makipe akina Icyiciro cya Mbere cya Basketball mu Rwanda.

Ni igitekerezo Mutabazi yagize ashaka kubyaza Basketball umusaruro aho kuba umukino gusa umushimisha.

Mutabazi yaguye intekerezo zo gushinga ikipe ubwo Irushanwa rya Basketball Africa League ryatangiraga. BAL iterwa inkunga na NBA, yari kuba bwa mbere mu 2020 ariko yimurirwa mu 2021 kubera Icyorezo cya COVID-19.

Mu mpera za 2021, ni bwo Orion BBC yavutse. Yageze mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka, izamukanye na Kigali Titans. Ubu iri ku mwanya wa karindwi mu makipe 12.

Mutabazi yabwiye IGIHE ko nubwo nta zina Orion BBC ifite ariko mu bihe biri imbere izaba ari imwe mu zikomeye mu Rwanda no muri Afurika.

Iyi kipe ifite intego eshatu zirimo guteza imbere Basketball ishingiye ku mukinnyi, guhindura sosiyete abarizwamo no kwaguka mu bikorwaremezo n’ibindi bigirira igihugu akamaro.

Yagize ati “Hari intero tugira ivuga ngo ‘si twe ahubwo ni abakinnyi’. Ni ukuvuga ko ari bo bagomba kuba ku isonga mu byo dukora. Ibi bizatuma duhindura inzozi zabo impamo aho ibyo bakunda biba ishoramari ryunguka.’’

Yasobanuye ko mu gufata neza abakinnyi bigera ku kubona inyungu rusange ziva ku mukinnyi zikagera ku gihugu.

Orion BBC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere hamwe na Kigali Titans

  Ishingiro ryo gushyiraho Inama y’Ubutegetsi

Mu gutangira, Orion BBC yakoze amakosa atandukanye arimo ajyanye n’imicungire y’amafaranga.

Mu gushaka umuti w’icyo kibazo, hatekerejwe gushyiraho Inama y’Ubutegetsi nshya irimo abagabo b’amazina akomeye n’ubunararibonye buhanitse.

Mutabazi yasobanuye ko uburyo bakoresheje mu guhangana n’inzitizi nta musaruro bwatanze ari na yo mpamvu hatekerejwe ubushya.

Ati “Ibyemezo byose ni njye wabifataga. Sinari mfite umuntu wumva neza ibijyanye na Basketball.’’

"Ntitwari dufite abantu bafite ubunararibonye mu bijyanye no mu kibuga ntitwari dufite abantu bafite ubuhanga n’ubushobozi mu bijyanye no kumenya no gushaka abakinnyi beza ku rwego rwo hejuru.’’

Yavuze ko yari azi zimwe mu mbogamizi ziri mu gutunga ikipe ya Basketball ariko rimwe na rimwe ntashobore guhangana na zo bikwiye.

Yavuze ko iyo ari imwe mu mpamvu zatumye atekereza ku bamufasha mu bujyanama buzatuma ibyemezo bifatwa byatekerejweho neza.

Inama y’Ubutegetsi ya Orion BBC igizwe n’abantu umunani barimo babiri bataratangazwa.

Irimo Musafiri Prosper wahoze ari Umukozi muri Loni. Afite uburambe bw’imyaka 35 mu bijyanye n’Icungamutungo aho yakoranye n’ibigo bitandukanye mu Rwanda, u Burundi, u Bubiligi na Iraq.

Uwa kabiri ni Elie Kharrat usanzwe ari Umufatanyabikorwa n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ikigo International Engineering Design Consultancy Dar Al-Handasah.

Uwa gatatu ni Sebera Kimenyi Eddy, Umuyobozi Mukuru wa Mara Phones Rwanda Ltd, uyu ni umuhanga mu bijyanye n’Icungamutungo ubimazemo imyaka irenga 20.

Uwa kane ni Albert Mukwende wahoze ari umukozi wa Loni akaba n’umucuruzi ukomeye. Asanzwe ari umuhanga mu by’ikoranabuhanga [IT (Software) Engineering] amazemo imyaka 25.

Uwa gatanu ni James Mutabazi nyiri iyi kipe akaba n’umuyobozi wayo ndetse na Jared Harrington usanzwe ari umukinnyi wa Basketball.

Jared ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari asanzwe akinira Cobra Sport yo muri Sudani y’Epfo ndetse yajyanye na yo muri BAL.

Orion BBC ni yo kipe ya mbere yatekereje gushyiraho Inama y’Ubutegetsi ndetse isinyisha n’umukinnyi [Jared] uzaba ari n’umwe mu bayigize.

Ati “Ikipe ni nshya muri shampiyona nanjye ndi mushya, hari ibyagiye bingora ugasanga mfashe ibyemezo bitadufasha gutera imbere, niyo mpamvu nafashe icyemezo cyo gushyiraho inama y’ubutegetsi twajya dufatanya by’umwihariko mu gufata ibyemezo by’ubuzima bw’ikipe.”

Mutabazi yavuze ko hari ibikorwa bitandukanye iyi kipe iteganya gukora mu minsi iri imbere.

Ati “Nyuma yo gushyiraho Inama y’Ubutegetsi, ubu tugiye kwicara tuganire ku bikorwa duteganya, nabizeza ko mu gihe kiri imbere hari byinshi abantu bazabona kandi byiza.”

Umunyamerika Jared Harrington usanzwe ari umukinnyi wa Basketball ari mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Orion BBC

  Ibanga rigana ku ntsinzi n’imishinga ya Orion BBC

Orion BBC yubakiye ku bintu bitatu yizeye ko bizayifasha kugera ku ntego zayo. Birimo ubuyobozi bwiza, gushimisha abantu mu kibuga no hanze yacyo no gukora ishoramari ryunguka binyuze muri Basketball.

Mutabazi yavuze ko mu byo bakora byose bifuza kubaka ubudahangarwa buzatuma batwara ibikombe.

Mu mishinga bafite harimo uwo gutera ibiti ibihumbi 10 mu 2023 mu gikorwa cyiswe “One shot, one tree’’.

Ati “Kuri buri mukino tuzajya tubara amanota yatsinzwe hanyuma dutere ibiti bingana na yo. Niba twakinnye na REG BBC, igatsinda amanota 80, tugatsinda 85, ubwo tuzajya dutera ibiti 165.’’

“Buri nyuma y’umuganda tuzajya dutanga inkunga zirimo gushyigikira imishinga itandukanye, koperative, kubaka ibibuga bya Basketball n’ibindi.’’

Orion BBC ifite indi mishinga myinshi irimo iyo kurengera ibidukikije, gutegura imikino mpuzamahanga no gukorana n’ibindi bigo mu guteza imbere Basketball.

Mu myaka 15 iri imbere, Orion BBC ishaka kuzaba ari ikipe ikomeye ifite ibikorwa bigaragaza impinduka mu kibuga no hanze yacyo.

Umuyobozi washinze Orion BBC, Mutabazi James, yavuze ko bafite intego yo guteza imbere Basketball igakorwa nk'umukino ubyara inyungu
Orion BBC iri muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda aho ikina Icyiciro cya Mbere
Iyi kipe yashinzwe mu mpera za 2021, ihita izamuka mu cyiciro cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages