Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Kamena 2026, wari umunsi w’amateka kuri RSSB Tigers BBC yakoze ibirori bidasanzwe byo kwishimira Igikombe cya Basketball League (BAL 2026), ari na yo kipe rukumbi yabikoze yo mu Rwanda.
Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo gutambagiza igikombe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, cyitabirwa na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, n’Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro.
Nyuma yo kwereka abatuye mu Mujyi wa Kigali iki gikombe, cyerekejwe kuri Kigali Convention Centre (KCC), ahari hateganyijwe igitaramo kidasanzwe cyarimo n’abaririmbyi batandukanye.
Mu basusurukije ababyitabiriye bari benshi cyane harimo Kenny Sol, Juno Kizigenza, Bull Dogg, Angell Mutoni, Ariel Wayz na Kivumbi King baririmbye indirimbo zabo zikunzwe.
Ikindi gikorwa cyabaye ni uguturitsa ibishashi mu kirere, ibidasanzwe bikorwa n’andi makipe yegukana amarushanwa atandukanye mu Rwanda.
Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2026) riheruka gusorezwa i Kigali ku itariki ya 31 Gicurasi 2026, ari no ku nshuro ya gatandatu ryari rihabereye, RSSB Tigers BBC yaryegukanye itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88.
Igikombe cyari giteretse aho buri wese akibonaAbagiye kwakira RSSB Tigers BBC bari benshi mu ihuriro ry'imihanda kuri KCCRSSB Tigers yabonye ikomeje kwerekana ko yanejejwe no kwegukana BAL 2026Ibirori byari akatarabonekaIgikombe cya BAL cyegukanw n'umugabo kigasiba undiAxel Olenga Mpoyo ni umwe mu bakinnyi bafashije RSSB Tigers BBC kwegukana BAL 2026Kenny Sol yaririmbiye abakunzi ba RSSB Tigers BBCKenny Sol ni umwe mu bahanzi bakomeye mu RwandaKenny Sol yishimiwe n'abafanaUku ni ko Kenny Sol yaserutse ku rubyiniroIgitaramo cyabereye mu ihuriro ry'imihanda kuri KCCIgitaramo cyabaye mu masaha ya nijoro nubwo ibiriro byatangiye ku manywaAriel Wayz yishimiwe ku rubyiniroAriel Wayz yasusurukije abakunzi ba RSSB Tigers BBCJuno Kizigenza usanzwe ari umukunzi wa Basketball na we yateruye ku gikombeJuno Kizigenza yaririmbye anyuzamo yereka abafana igikombe cyegukanywe na RSSB Tigers BBCJuno Kizigenza yaririmbye indirimbo zishimiwe n'abafanaAngell Mutoni na we ari mu bahanzi basusurukije abafanaNtore Habimana yakoze akazi katoroshye muri BAL 2026 afasha RSSB Tigers BBC kwegukana igikombeAbafana beretse RSSB Tigers ko bakiyifite ku mutimaByari ibyishimo ku bitabiriye ibi biroriKwinjira muri ibi birori byari ubuntuJuno Kizigenza yateraga akikirizwa n'abafanaJuno Kizigenza yagize umwanya wo kuririmbira abakunzi beIbishashi bituritswa umwaka urangiye, byaturikijwe kubera RSSB Tigers yanditse amatekaRSSB Tigers yanditse amateka ari ubwa mbere igiye mu irushanwaIbishashi nk'ibi byo kwishimira intsinzi ntabwo bimenyereweIbishashi byaturikijwe mu rwego rwo kwishimira amateka yanditswe na RSSB TigersAbari kuri KCC babonye kwishimira intsinzi bitamenyerewe mu RwandaIbishashi byaturikirijwe hafi ya KCCAbakunzi ba RSSB Tigers banejejwe n'ibirori yabateguriyeAbafana bari benshi bari kuririmbana n'abahanzi bateguwe muri iki gitaramoNi ibirori byabaye mu masaha ya nijoro
Ibitekerezo 0