00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yaduhaye inkweto- Urwibutso Ndizeye Dieudonné afite kuri Jay Cole bakinanye muri Patriots (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 September 2025 saa 09:51
Yasuwe :

Ndizeye Dieudonné uzwi nka Gaston yavuze ko urwibutso afite ku muraperi Jay Cole bakinanye muri Patriots BBC mu 2020 ari inkweto yasigiye ikipe yose.

Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye ku Isi, mu 2020 mu mwaka wa mbere wa BAL yaratunguranye yongerwa mu ikipe ya Patriots.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ndizeye Dieudonné yavuze ko urwibutso afite kuri uyu mukinnyi ari inkweto yabasigaye n’uko yababwiye ko u Rwanda ari igihuhu yarereramo.

Ati “Kuko akorana na Puma buri wese wari muri Patriots yamuhaye inkweto. Ikindi yacaga bugufi cyane. Ndibuka ko adusezerera yavuze ko iki gihugu ari ahantu yarerera umwana we.”

Muri iryo rushanwa, Patriots yakoze amateka yo kugera muri ½, aho byasabye imyaka itanu nyuma ngo APR BBC nayo igere muri iki cyiciro ndetse yarakirenze yegukana umwanya wa gatatu muri BAL ya 2025.

Ndizeye yavuze ko afite urwibutso rw'inkweto Jay Cole yasigiye abo bakinanye muri Patriots

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages