Muri uyu mukino wabereye kuri Cairo National Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu waGatatu, tariki ya 15 Werurwe 2017, amakipe yombi yawinjiyemo asabwa kuwutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.
U Rwanda nirwo rwasekewe n’amahirwe yo gukomeza nyuma yo kwihererana iyi kipe y’Igihugu cya Sudani y’Epfo, umukino urangira ruri imbere ku manota 90 kuri 80.
U Rwanda rwatangiye iri rushanwa rwihaniza Kenya ku manota 76 kuri 60, rutsindwa na Misiri 83 kuri 71 ku mukino wa kabiri, mbere yo gukuramo Sudani y’Epfo nayo yaje igaragaza ubushongore muri iri rushanwa nyuma yo gutsinda Kenya.
Muri iri tsinda undi mukino uteganyijwe ugomba guhuza Kenya yamaze gusezererwa na Misiri, ishaka gushimangira umwanya wa mbere ari nayo ifite igikombe.



















TANGA IGITEKEREZO