City Oilers yo muri Uganda, Dynamo BBC y’i Burundi na APR BBC yo mu Rwanda zatumiwe mu irushamwa ngarukamwaka ry’Umurage muri Basketball “Legacy Tournament 2024” riteganyijwe ku wa 25-28 Mutarama 2024.
Iri rushanwa rigamije kwibuka Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean de Dieu bagize uruhare mu guteza imbere Basketball mu gihugu hagati ya 1995 na 2007.
Shampiyona yahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Lycée De Kigali (LDK), yanashinze Ikipe ya Basketball y’iki kigo aba n’umuyobozi wayo. Nizeyimana we yakinnye Basketball anaba umutoza mu makipe arimo UGB BBC, LDK n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Nizeyimana yitabye Imana mu 2007 mu gihe Shampiyona we yatabarutse mu 2004. Bari mu bashinze UGB BBC, aho Shampiyona yari Umuyobozi Mukuru wayo mu gihe Nizeyimana yayitozaga.
Mu kubazirikana, UGB BBC yateguye irushanwa ry’iminsi itatu riteganyijwe ku wa 25-28 Mutarama 2024.
Kuri iyi nshuro, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe ane gusa mu bagabo arimo UGB BBC, APR BBC, City Oilers y’i Bugande na Dynamo BBC y’i Burundi.
Uretse iyi kipe yariteguye andi yose azitabira Imikino ya Basketball Africa League (BAL) iteganyijwe gutangira tariki 9 Werurwe 2024 bityo rikaba ryafashwe nk’imyitozo myiza kuri yo.
Muri iri rushanwa kandi harimo ibindi byiciro bitandukanye nk’icy’abagore ndetse n’abatarabigize umwuga.













