Ikipe y’Ingabo z’Igihugu y’umukino wa Basketball, APR BBC, izafata rutemikirere ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare 2024, aho izakomereza imyiteguro y’imikino ya BAL izakinirwa muri Sénégal kuva tariki ya 4 Gicurasi.
APR BBC yatwaye Shampiyona y’u Rwanda iheruka, yatangiye iy’uyu mwaka na none yitwara neza, itsinda Kepler 98-67 mu mukino wafunguye shampiyona aho ngo intego zayo ari ukongera kwisubiza igikombe nk’uko Umunyamabanga w’iyi Kipe, Eric Salongo, yabitangarije IGIHE.
Ati “Iyo urebye urwego rwacu, ukareba imyiteguro twakoze, nta gushidikanya ko uyu mwaka na none tuzongera tugatwara igikombe. Ni byo haracyari kare ariko urwego rwacu rurabitwemerera, ahubwo icyo turi kureba ni ibijyanye n’imikino ya BAL”.
Ku bijyanye n’iyi mikino, Umunyamabanga wa APR BBC yadutangarije ko hari gahunda bateguye, aho nyuma yo gukina umukino wa shampiyona bafitanye na Insppiration Generation ku wa Gatandatu saa Kumi n’imwe z’umugoroba muri LDK, bazahita bafata indege ku wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare, berekeze muri Qatar mu mwiherero w’iminsi 10 bitegura iyi mikino.
Aha biteganyijwe ko bazahakinira imikino irenga itanu ya gicuti babone kugaruka mu Rwanda, aho bateganya gutegura irushanwa rizahuza amakipe atandukanye yiganjemo ayo hanze y’igihugu, ikintu bizeye ko kizabafasha imyitozo.
APR BBC yasinyishije abakinnyi batandukanye mu myiteguro ya BAL harimo Abanyamerika Michael Dixon, Zion Styles na Dario Hunt gusa ngo iracyari ku isoko ryo gushaka undi mukinnyi ushobora kubafasha mu kugarira, “Pivot”.
Eric Salongo yabwiye IGIHE ati “Ni byo turi birazwi ko dukeneye umu “pivot” kugira ngo dushobore kwitwara neza muri BAL. Kugeza ubu hari babiri turi gukurikirana ndetse nta gihindutse umwe muri bo azaba yageze mu ikipe ukwezi n’igice mbere y’uko imikino ya BAL itangira”.
Mu mikino ya BAL, APR BBC iri mu gace ka Sahara Conference kazakinira mu gihugu cya Sénégal kuva tariki ya 2 Gicurasi 2024 aho kugira ngo ibone itike iyizana mu mikino ya ¼ mu Rwanda muri BK Arena, bizasaba ko iza mu makipe abiri ya mbere mu itsinda ririmo As Dounes yo muri Sénégal, US Monastir yo muri Tuniziya na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Muri uyu mukino wa Basketball, Shampiyona izakomeza kuva kuri uyu wa Gatanu, aho REG izaba ikina na UGB mu gihe Orion izisobanura na Patriots. Bukeye bwaho ni bwo APR BBC izajya mu kibuga gukina na Inspired Generation.













